17.Mu by’ukuri, (abantu b’i Maka), twarabagerageje nk’uko twagerageje abantu bari bafite umurima ubwo barahiraga ko rwose bawusarura mu rukerera
19.Bityo, ikiza (inkongi y’umuriro) giturutse kwa Nyagasani wawe kirawugota, mu gihe bo bari baryamye
28.Ushyira mu gaciro muri bo aravuga ati "Sinari nababwiye ko iyo muza gusingiza (Allah mukanamushimira, mukanavuga muti: In-sha-Allah, mutari guhura n’ibi byago)
32.Hari ubwo Nyagasani wacu yadushumbusha (umurima) mwiza kuwuruta. Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Nyagasani wacu
33.Uko ni ko ibihano (bya Allah ku isi bimera)! Ariko ibihano byo ku munsi w’imperuka birahambaye cyane, iyaba bari babizi
39.Cyangwa mwaba mufitanye natwe amasezerano ntakuka yo kuzabona ibyo muzifuza kuzageza ku munsi w’imperuka
41.Cyangwa se (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana (bizabafasha ku munsi w’imperuka)? Ngaho nibazane ibyo bigirwamana byabo niba ari abanyakuri
42.(Ibuka) umunsi (ibintu bizaba bikomeye kandi biteye ubwoba), ubwo igice cyo hepfo cy’ukuguru (kwa Allah) kizagaragarizwa (ibiremwa), nuko (abahakanyi) bagahamagarirwa kubamira (Allah) ariko ntibabishobore
43.Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’agasuzuguro. Nyamara bajyaga bahamagarirwa kubamira Allah ari bazima (ntibabikore kubera ubwibone)
44.Bityo, (yewe Muhamadi) ndekera uwo ari we wese uhinyura iyi nkuru (Qur’an). Rwose (abo bayihinyura) tuzabajyana buhoro buhoro (tubaganisha mu bihano) mu buryo batazi
48.Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntube nk’umwe wamizwe n’ifi (Umuhanuzi Yunusu) ubwo yadutakambiraga n’agahinda kenshi
49.Iyo bitaza kuba ingabire iturutse kwa Nyagasani we yamugezeho, (ifi) yari kumuruka ku musenyi wo ku nkombe kandi akabigayirwa
51.Kandi iyo abahakanye bumvaga urwibutso (Qur’an), bakurebeshaga indoro ikomeye, bifuza ko wagwa igihunga kugira ngo bavuge bati "Rwose ni umusazi