2.Ni we waremye urupfu n’ubuzima kugira ngo abagerageze (hanyuma amenye) ukora ibikorwa byiza kurusha abandi muri mwe, kandi ni Umunyembaraga uhebuje, Ubabarira ibyaha
3.Ni we waremye ibirere birindwi bigerekeranye. Ntushobora kubona inenge mu byo (Allah) Nyirimpuhwe yaremye. Ngaho ongera wubure amaso (urebe); ese hari inenge ubona
5.Rwose ikirere cyegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), tunayagira nk’ibisasu bya Misile byo gutera za shitani (zigometse), kandi twanaziteguriye igihano cy’umuriro ugurumana
6.Abahakanye Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo garukiro ribi
8.(Uwo muriro) uzaba wenda gusandara kubera umujinya (ufitiye abanyabyaha)! Buri uko agatsiko kazajya kawujugunywamo, abarinzi bawo bazajya bakabaza bati "Ese nta muburizi wabagezeho
9.Bazavuga bati "Yego! Rwose umuburizi yatugezeho ariko twaramuhinyuye, turanavuga tuti " Allah nta kintu yigeze ahishura, tuti ahubwo mwe muri mu buyobe buhambaye
11.Baziyemerera ibyaha byabo (ariko ntacyo bizabamarira). Bityo, ukorama nikube ku bantu bo mu muriro ugurumana
12.Mu by’ukuri, abatinya Nyagasani wabo batamubona, bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe ibihembo bihebuje
13.Kandi ibiganiro byanyu mwabikorera mu bwiru cyangwa mukabigaragaza, mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)
14.Ese Uwaremye yayoberwa (ibyo yaremye)? Kandi ni we Uworohera (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu)
15.Ni we waborohereje isi; ngaho nimutambagire mu mpande zayo (zinyuranye), ndetse murye mu mafunguro ye (Allah). Kandi iwe ni ho muzazurirwa
16.Ese muratekanye (yemwe bahakanyi) ku buryo (mwizeye ko) uri mu Ijuru (Allah) atatigisa isi maze mukarigitamo
17.Cyangwa se muratekanye ku buryo (mwizeye ko) uri mu Ijuru ataboherereza inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (wabarimbura mwese)? Ubwo ni bwo muzamenya uko ukuburira kwanjye (kumeze)
18.Rwose ababayeho mbere yabo (abahakanyi b’i Maka) barahinyuye. Mbega uko uburakari bwanjye bwari bumeze
19.Ese ntibabona ibiguruka (inyoni) hejuru yabo uko biguruka birambura amababa yabyo bikanayahina? Nta wubifata (ngo bitagwa hasi) usibye (Allah) Nyirimpuhwe. Mu by’ukuri, ni Ubona bihebuje buri kintu
20.Ahubwo se ni nde wababera ingabo (yemwe bahakanyi) ngo abatabare usibye (Allah) Nyirimpuhwe? Nyamara Abahakanyi baribeshya
21.Cyangwa se ni nde wabaha amafunguro, (Allah) aramutse ahagaritse amafunguro ye? Ahubwo (abahakanyi) bakomeje kwinangira no kwanga (ukuri)
22.Ese wawundi ugenda yubitse umutwe (ahuzagurika) ni we wayobotse kurusha wawundi ugenda yemye mu nzira igororotse
23.Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Allah) ni we wabaremye, abaha ukumva (amatwi), amaso n’imitima (ibafasha gutekereza); ariko mushimira gake
26.Vuga uti "Mu by’ukuri, ubumenyi (bw’igihe iryo zuka rizabera) buri kwa Allah, kandi njye ndi umuburizi ugaragara
27.Ariko ubwo bazabibona (ibihano byo ku munsi w’imperuka) biri hafi, uburanga bw’abahakanye buzijima bugire agahinda, maze babwirwe bati "Ngibi ibyo mwajyaga musaba (ngaho byaje)
28.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimumbwire! Allah ashatse kunyoreka njye n’abo turi kumwe (nk’uko mubyifuza) cyangwa akatugirira impuhwe (ibyo ntacyo byabamarira). Ni nde warinda abahakanyi ibihano bibabaza
29.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni we (Allah) Nyirimpuhwe, twaramwemeye kandi ni na we twiringira. Vuba aha muzamenya uri mu buyobe bugaragara (ibihano nibigera)
30.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimumbwire! Amazi yanyu aramutse arigitiye ikuzimu (agakama), ni nde (utari Allah) wabagarurira amazi (y’isoko) atemba