3.Mu by’ukuri, twakimanuye mu ijoro ryuje imigisha (Laylat-ul Qadri). Rwose turi ababurizi (b’uko ibihano bizashyikira abahakanyi)
4.Muri iryo (joro) ni bwo buri kintu (kizaba mu mwaka) kigenwa (amafunguro, igihe cy’amavuko, igihe cyo gupfa, amakuba)
6.Ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri, (Allah) ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
7.Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo; niba muri abizera b’ukuri (nimube ariwe musenga wenyine)
8.Nta yindi mana iriho itari we (Allah). Ni we utanga ubuzima n’urupfu. Ni Nyagasani wanyu akaba ari na we Nyagasani w’abakurambere banyu
17.Kandi mbere yabo (ababangikanyamana) twagerageje abantu ba Farawo, ubwo intumwa yubahitse (Musa) yabageragaho
18.(Irababwira iti) "Nimumpe abagaragu ba Allah (mbajyane). Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yizewe iboherejwemo
22.(Nuko bashaka kumugirira nabi) maze atakambira Nyagasani we agira ati "Mu by’ukuri, aba bantu ni abagizi ba nabi (ubandinde)
23.(Allah aramubwira ati) "Ujyane n’abagaragu banjye nijoro; rwose (Farawo n’ingabo ze) baraza kubakurikira
24.(Nimumara kwambuka) ureke inyanja igume uko iri ituje. Mu by’ukuri, (Farawo n’ingabo ze) baraza kurohama
35.Rwose nta rundi rupfu ruzabaho usibye urupfu rwacu rwa mbere (abantu bose bapfa), ndetse nta n’ubwo tuzazurwa
37.Ese abo (babangikanyamana) nibo beza cyangwa se abantu ba Tubba’i124, ndetse na babandi babayeho mbere yabo? (Abo bose) twaraboretse kubera ko bari abagizi ba nabi
40.Mu by’ukuri, umunsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa), ni wo munsi w’isezerano rya bose
41.Umunsi inshuti magara itazagira icyo imarira inshuti magara ngenzi yayo, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa
49.(Maze abwirwe ati) "Sogongera! Mu by’ukuri, (wajyaga wibwira ko) uri umunyembaraga ukaba n’umunyacyubahiro
54.Uko ni ko bizaba bimeze. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini)
56.Ntabwo bazasogongeramo urupfu uretse urupfu rwa mbere (bari ku isi), kandi Allah azabarinda ibihano by’umuriro ugurumana
58.Mu by’ukuri, (Qur’an) twarayoroheje mu rurimi rwawe (rw’Icyarabu), kugira ngo bibuke (maze bibabere isomo)
59.Ngaho (yewe Muhamadi) tegereza (ibyo nagusezeranyije bizababaho), mu by’ukuri nabo bategereje (ibizakubaho)