4.(Abarabu b’ababangikanya-mana) batangajwe no kugerwaho n’umuburizi (Muhamadi) ubakomokamo. Nuko abahakanyi baravuga bati "Uyu ni umurozi w’umubeshyi
6.Maze ibikomerezwa muri bo bigenda bivuga biti "Nimugende munambe ku mana zanyu. Mu by’ukuri, uyu ni umugambi wateguwe
8.Ese ni we wenyine muri twe waba warahishuriwe urwibutso? Ahubwo barashidikanya ku rwibutso rwanjye (Qur’an), kuko batarasogongera ku bihano byanjye
10.Cyangwa baba bafite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo? Niba ari uko bimeze, ngaho nibazamuke mu kirere bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose (maze bakumire ubutumwa)
12.Mbere yabo (hari benshi) bahinyuye (intumwa); nk’abantu ba Nuhu, aba Adi ndetse na Farawo wari ufite inyubako zitangaje
16.Kandi baravuga bati "Nyagasani wacu! Twihutishirize ibyo watugeneye (ibihano) mbere y’uko umunsi w’ibarura ugera
17.Ihanganire ibyo bavuga (yewe Muhamadi), kandi wibuke umugaragu wacu Dawudi wari umunyembaraga (mu kutugaragira). Mu by’ukuri, yicuzaga kuri Allah cyane
21.Ese (yewe Muhamadi) inkuru y’abari bashyamiranye yaba yarakugezeho, ubwo buriraga bagasanga (Dawudi) aho yasengeraga (Mih’rab)
22.Ubwo binjiraga kwa Dawudi maze akabikanga, bakavuga bati "Wigira ubwoba! Twembi twashyamiranye; umwe muri twe yahuguje undi. Bityo, dukiranure mu kuri kandi ntubogame, ndetse unatuyobore inzira igororotse
23.Mu by’ukuri, uyu muvandimwe wanjye afite intama mirongo cyenda n’icyenda, mu gihe njye mfite intama imwe (gusa), ariko yavuze ati "Nayo yindagize!" (Nyamara njye simbishaka), none yandushije ijwi
24.(Dawudi atabanje kumva undi) aravuga ati "Rwose yaguhuguje kuba yagusabye intama yawe ngo ayongere mu ze. Kandi mu by’ukuri, abenshi mu bafatanyije imitungo barahuguzanya, uretse babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; kandi ni bo bake". Nuko Dawudi amenya ko twamugerageje asaba imbabazi Nyagasani we, yitura hasi yubamye, anicuza (kuri Allah)
25.Nuko ibyo turabimubabarira. Kandi mu by’ukuri, ari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru)
26.Yewe Dawudi! Mu by’ukuri, twakugize umusigire ku isi, bityo jya ukiranura abantu mu kuri kandi ntuzagendere ku marangamutima, kugira ngo atazavaho akuyobya inzira ya Allah. Mu by’ukuri, abazayoba inzira ya Allah bazahanishwa ibihano bikaze, kubera kwibagirwa umunsi w’ibarura
27.Ntitwanaremye ikirere n’isi ndetse n’ibiri hagati ya byo nta mpamvu. Uko ni ko abahakanye bibwira. Bityo, ibihano bikaze by’umuriro bizaba ku bahakanyi
28.Ese abemeye bakanakora ibikorwa byiza twabafata kimwe n’abangizi ku isi? Cyangwa se ngo dufate kimwe abatinya Imana n’inkozi z’ibibi
29.Iki ni igitabo cyuje imigisha twaguhishuriye (yewe Muhamadi), kugira ngo (abantu) batekereze ku mirongo yacyo ndetse no kugira ngo abanyabwenge bibuke
30.Kandi Dawudi twamuhaye Sulayimani nk’impano. Yari umugaragu mwiza. Mu by’ukuri, yicuzaga kuri Allah cyane
34.Kandi rwose twagerageje Sulayimani tujugunya ikibiri112 ku ntebe ye y’ubwami, (bimutera gusa nk’utakaje ubwami bwe, abona ko yageragejwe) nyuma yicuza ku Mana
35.Aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mbabarira, unangabire ubwami butazigera buhabwa undi nyuma yanjye. Mu by’ukuri, ni wowe ugaba bihebuje
39.(Allah abwira Sulayimani ati) "Ibi ni impano yacu; bityo ha (uwo ushatse) cyangwa wime (uwo ushatse), nta cyo uzabazwa
41.Unibuke ubwo umugaragu wacu Ayubu yatakambiraga Nyagasani we agira ati "Mu by’ukuri, Shitani yanteje ibyago n’ububabare
42.(Allah aramubwira ati) "Kubita ikirenge cyawe hasi; ayo mazi akonje (avuyemo) ni ayo kwiyuhagira no kunywa
43.Nuko k’ubwimpuhwe ziduturutseho, tumugarurira umuryango we uri kumwe n’abandi nkawo, kugira ngo bibe urwibutso ku banyabwenge
44.Unafate umuba w’udushari mu kuboko kwawe maze uwukubitishe (umugore wawe113), kugira ngo udatatira indahiro. Mu by’ukuri, twasanze (Ayubu) ari umuntu wihangana akaba n’umugaragu mwiza, kandi rwose yicuzaga cyane (kuri Allah)
45.Kandi wibuke (yewe Muhamadi) abagaragu bacu; Ibrahimu, Isihaka na Yakubu; bari abanyamurava (mu kudusenga) bakanagira ubushishozi (mu idini)
59.(Abayobeje abandi bazabwirwa bati) "Aka ni agatsiko kaje kubana namwe (mu muriro)", (bavuge bati) "Nta heza bashyikiye kuko mu by’ukuri, binjiye mu muriro
60.(Abayobejwe) bazavuga bati "Ahubwo ni mwe mutashyikiye aheza kuko ari mwe mwawudukururiye (umuriro); kandi ni cyo cyicaro kibi
63.Ese twabibeshyagaho (ku isi) tubannyega (naho ari abantu b’intungane, cyangwa bari kumwe natwe mu muriro) amaso yacu akaba atababona
65.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Njye nta kindi ndi cyo usibye kuba ndi umuburizi, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari Allah; Umwe rukumbi, Umunyembaraga w’ikirenga
66.Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, Umunyembaraga zihebuje,Umunyembabazi uhebuje
75.(Nuko Allah akavuga ati) "Yewe Ibilisi! Ni iki cyakubujije kubamira uwo naremye n’amaboko yanjye yombi? Ese wagize ubwibone cyangwa wabaye mu bishyize hejuru
86.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo na kimwe, ndetse nta n’ubwo ndi mu bishushanya (bakora ibyo batategetswe)