8.Mu by’ukuri, twashyize iminyururu mu majosi yabo igeze ku twananwa, ari nayo mpamvu bazaba bararamye
11.Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) uwo ushobora kuburira ni ukurikira urwibutso akanatinya (Allah) Nyirimpuhwe atamubona. Muhe inkuru nziza yo kubabarirwa ibyaha no kuzagororerwa ibihembo byiza (Ijuru)
12.Rwose ni twe tuzura abapfuye, tukanandika ibyo bakoze n’ibyo basize (ibyiza n’ibibi), kandi buri kintu twakibaruye mu gitabo gisobanutse
14.Ubwo twabohererezaga intumwa ebyiri bakazihinyura; maze tukazishyigikiza iya gatatu, nuko zikavuga ziti "Mu by’ukuri, twoherejwe kuri mwe
15.(Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati "Mwe nta cyo muri cyo usibye kuba muri abantu nkatwe, ndetse nta na kimwe Nyirimpuhwe yahishuye. Ahubwo mwe muri abanyabinyoma
18.(Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati "Mu by’ukuri, mwaradushingiriye (tubura imvura); nimutarekera aho, rwose tuzabatera amabuye, kandi ibihano bibabaza biduturutseho bizabageraho
19.(Intumwa) ziravuga ziti "Ni mwe mwishingiriye ! Ese iyo mwibukijwe (muvuga ko ari ukubashingirira)? Ahubwo muri abantu barengera (mu gukora ibyaha)
20.Nuko haza umuntu (Habibu An- Najar) yihuta aturutse (kure) mu nkengero z’umujyi, aravuga ati "Bantu banjye! Nimukurikire intumwa
23.Ese nakihitiramo izindi mana zitari we (Allah)? Nyirimpuhwe aramutse ashatse ko ikibi kimbaho, ntacyo ubuvugizi bwazo bwamarira ndetse nta n’ubwo zandokora
26.(Nuko baramwica, maze abamalayika) baramubwira bati "Injira mu Ijuru". Aravuga ati "Iyaba abantu banjye bamenyaga
28.Kandi nyuma ye (Habib an Najar) ntitwigeze twohereza ingabo ziturutse mu kirere (zo kurimbura) abantu be, ndetse nta n’ubwo byari ngombwa ko tuzohereza
31.Ese ntibabona ibisekuru twarimbuye mbere yabo uko bingana? (Ntibabona ko) mu by’ukuri, batagaruka (ngo bongere kubana nabo)
33.Kandi ikimenyetso kuri bo ni ubutaka bwapfuye (bwakakaye) dusubiza ubuzima, maze tukabukuramo imyaka bafungura
35.Kugira ngo bafungure mu musaruro wayo ndetse no mu byo amaboko yabo atakoze. Ese ntibashobora gushimira
36.Ubutagatifu ni ubw’Uwaremye ibitsina byombi (ikigabo n’ikigore) mu bintu byose bimera mu butaka, muri bo ubwabo (abantu) ndetse no mu byo batazi
38.Kandi izuba rigendera mu mwanya waryo (ni ikimenyetso kuri bo). Uko ni ukugena k’Umunyembaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje
39.Ndetse n’ukwezi (ni ikimenyetso kuri bo). Twagushyiriyeho ibyiciro kunyuramo, kugeza ubwo kongeye kuba nk’ishami ry’umutende rishaje
40.Izuba ntirishobora guhurirana n’ukwezi cyangwa ngo ijoro rize mu mwanya w’amanywa. Kandi byose byogoga mu myanya yabyo
45.N’iyo babwiwe bati "Nimutinye ibiri imbere yanyu (ibihano byo ku isi) n’ibiri inyuma yanyu (ibihano byo ku mperuka), kugira ngo mugirirwe impuhwe (ntibumva)
46.Kandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo cyabageragaho ngo babure kugitera umugongo
47.N’iyo babwiwe bati "Nimutange mu byo Allah yabahaye, abahakanye babwira abemera bati "Ese muragira ngo dufungurire uwo Allah yari gufungurira iyo aza kubishaka? Mwe nta handi muri hatari mu buyobe bugaragara
51.Nuko impanda ivuzwe (bwa kabiri), maze bahite basohoka mu mva (zabo) bagana kwa Nyagasani wabo bihuta
52.Bavuga bati "Mbega ishyano tubonye! Ni nde udukanguye akadukura mu buryamo bwacu?" (Bazabwirwa bati) "Ibi ni byo Nyirimpuhwe yasezeranyije, kandi intumwa zavuze ukuri
54.(Babwirwe bati) "Uyu munsi nta muntu n’umwe uri bugire icyo ahuguzwa, kandi nta kindi muri buhemberwe usibye ibyo mwakoraga
60.Ese yemwe bene Adamu! Sinabategetse ko mutagomba gusenga Shitani kuko mu by’ukuri, ari umwanzi wanyu ugaragara
65.Uyu munsi turafunga iminwa yabo maze amaboko yabo atubwire, ndetse n’amaguru yabo ahamye ibyo bakoraga
66.Kandi n’iyo tuza kubishaka twari kubagira impumyi maze bagatanguranwa (kugana) inzira (yacu); ese ubwo bari kuyibona bate
67.N’iyo dushaka twari kubahindura (ibindi bintu) bakaguma aho bari, ntibashobore kugenda cyangwa ngo bagaruke
68.Kandi uwo duhaye kuramba, tumusubiza inyuma mu miremekere (agasubira ibwana). Ese nta bwenge bagira
69.Kandi (Muhamadi) ntitwamwigishije ibisigo ndetse ntibinamukwiye; ahubwo ibyo avuga ni urwibutso bikaba na Qur’an isobanutse
76.(Yewe Muhamadi) ntugaterwe agahinda n’amagambo yabo. Mu by’ukuri, twe tuzi ibyo bakora mu ibanga no ku mugaragaro
77.Ese umuntu (uhakana izuka) ntabona ko twamuremye mu ntanga, maze nyuma akaba umunyempaka ugaragara
78.Yaduhaye urugero109 yibagirwa ukuremwa kwe, maze aravuga ati "Ni nde wazura aya magufa kandi yarabaye ubuvungukira
79.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Azazurwa n’uwayaremye bwa mbere, kandi ni we mumenyi uhebuje wa buri kiremwa
81.Ese uwaremye ibirere n’isi ntiyashobora kurema abameze nkabo? Nibyo koko! Kandi ni we Muremyi, Umumenyi uhebuje