٤.(Abarabu b’ababangikanyamana) batangajwe no kugerwaho n’umuburizi (Muhamadi) ubakomokamo. Nuko abahakanyi baravuga bati “Uyu ni umurozi w’umubeshyi.”
٦.Maze ibikomerezwa muri bo bigenda bivuga biti “Nimugende mutsimbarare ku mana zanyu. Mu by’ukuri iki ni ikintu gikenewe.”
٨.Ese ni we wenyine muri twe waba waramanuriwe urwibutso? Ahubwo barashidikanya ku rwibutso rwanjye (Qur’an), kuko batarumva ku bihano byanjye
١٠.Cyangwa baba bafite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo? Niba ari uko bimeze, ngaho nibazamuke mu kirere bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose (maze bakumire ubutumwa)
١١.Zimwe mu ngabo z’udutsiko zizakubitirwa inshuro aha ngaha (nk’uko iz’udutsiko ari ko byazigendekeye mbere)
١٢.Mbere yabo, abantu ba Nuhu, aba Adi ndetse na Farawo wari ufite inyubako zisongoye (piramide) barahinyuye
١٦.Kandi baravuze bati “Nyagasani wacu! Twihutishirize umugabane wacu (ibihano) mbere y’uko umunsi w’ibarura ugera.”
١٧.Ihanganire ibyo bavuga (yewe Muhamadi), kandi wibuke umugaragu wacu Dawudi wari umunyembaraga (mu guhangana n’umwanzi). Mu by’ukuri yicuzaga kuri Allah cyane
٢١.Ese (yewe Muhamadi) inkuru y’abari bashyamiranye yaba yarakugezeho, ubwo buriraga bagasanga (Dawudi) aho yasengeraga (Mih’rab)
٢٢.Ubwo binjiraga kwa Dawudi maze akabikanga, bakavuga bati “Wigira ubwoba! Twembi twashyamiranye; umwe muri twe yahuguje undi. Bityo dukiranure mu kuri kandi ntubogame, ndetse unatuyobore inzira igororotse.”
٢٣.Mu by’ukuri uyu muvandimwe wanjye afite intama mirongo cyenda n’icyenda, mu gihe njye mfite intama imwe (gusa), ariko yavuze ati “Na yo yindagize!” (Nyamara njye simbishaka), none yandushije ijwi
٢٤.(Dawudi atabanje kumva undi) aravuga ati “Rwose yaguhuguje kuba yagusabye intama yawe ngo ayongere mu ze. Kandi mu by’ukuri abenshi mu bafatanyije imitungo barahuguzanya, uretse ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; kandi ni bo bake.” Nuko Dawudi amenya ko twamugerageje asaba imbabazi Nyagasani we, yitura hasi yubamye, anicuza (kuri Allah)
٢٥.Nuko ibyo turabimubabarira. Kandi mu by’ukuri ari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru)
٢٦.Yewe Dawudi! Mu by’ukuri twakugize umusigire ku isi, bityo jya ukiranura abantu mu kuri kandi ntuzagendere ku marangamutima, kugira ngo atazavaho akuyobya inzira ya Allah. Mu by’ukuri abazayoba inzira ya Allah bazahanishwa ibihano bikaze, kubera kwibagirwa umunsi w’ibarura
٢٧.Ntitwanaremye ikirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo nta mpamvu. Uko ni ko abahakanye bibwira. Bityo, ibihano bikaze by’umuriro bizaba ku bahakanyi
٢٨.Ese abemeye bakanakora ibikorwa byiza twabafata kimwe n’abangizi ku isi? Cyangwa se twafata kimwe abagandukira Allah n’inkozi z’ibibi
٢٩.Iki ni igitabo cyuje imigisha twaguhishuriye (yewe Muhamadi), kugira ngo (abantu) batekereze ku mirongo yacyo ndetse no kugira ngo abanyabwenge bibuke
٣٠.Kandi Dawudi twamuhaye Sulayimani nk’impano. Yari umugaragu mwiza. Mu by’ukuri yicuzaga kuri Allah cyane
٣٢.Nuko akavuga ati “Nakunze imitungo y’isi kugeza ubwo nibagirwa Nyagasani wanjye, izuba ririnda rirenga!”
٣٤.Kandi rwose twagerageje Sulayimani tujugunya ikibiri ku ntebe ye y’ubwami, (bimutera gusa nk’utakaje ubwami bwe, abona ko yageragejwe) nyuma yicuza ku Mana
٣٥.Aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mbabarira, unangabire ubwami butazigera buhabwa n’umwe nyuma yanjye. Mu by’ukuri ni wowe ugaba bihebuje.”
٣٦.Nuko dutegeka umuyaga kumwumvira, ugahuha ku itegeko rye buke buke (akawerekeza) aho ashaka (kujya hose)
٣٩.(Allah abwira Sulayimani ati) “Ibi ni impano yacu; bityo ha (uwo ushatse) cyangwa wime (uwo ushatse), nta cyo uzabazwa
٤١.Unibuke ubwo umugaragu wacu Ayubu yatakambiraga Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri Shitani yanteje ibyago n’ububabare.”
٤٢.(Allah aramubwira ati) “Kubita ikirenge cyawe hasi; ayo mazi akonje (avuyemo) ni ayo kwiyuhagira no kunywa.”
٤٣.Nuko ku bw’impuhwe ziduturutseho, tumugarurira umuryango we uri kumwe n’abandi nka wo, kugira ngo bibe urwibutso ku banyabwenge
٤٤.Unafate umuba w’udushari mu kuboko kwawe maze uwukubitishe (umugore wawe), kugira ngo udatatira indahiro. Mu by’ukuri twasanze (Ayubu) ari umuntu wihangana. Mbega ukuntu yari umugaragu mwiza! Kandi rwose yicuzaga kenshi (kuri Allah)
٤٥.Kandi wibuke (yewe Muhamadi) abagaragu bacu; Ibrahimu, Isihaka na Yakubu; bari abanyamurava (mu kutugaragira) bakanagira ubushishozi (mu idini)
٥٩.(Abayobeje abandi bazabwirwa bati) “Aka ni agatsiko kiroshye mu gihe kimwe namwe (mu muriro)”, (bavuge bati) “Nta heza bashyikiye kuko mu by’ukuri, bagiye guhira mu muriro.”
٦٠.(Abayobejwe) bazavuga bati “Ahubwo ni mwe mutashyikiye aheza kuko ari mwe mwawudukururiye (umuriro); kandi ni cyo cyicaro kibi.”
٦١.Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Uwadukururiye ibi mwongerere ibihano byo mu muriro byikubye kabiri.”
٦٣.Ese twabibeshyagaho (ku isi) tubannyega (naho ari abantu b’intungane, cyangwa bari kumwe natwe mu muriro) amaso yacu akaba atababona
٦٥.Vuga (yewe Muhamadi) uti “Njye nta kindi ndi cyo usibye kuba ndi umuburizi, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari Allah; Umwe rukumbi, Umunyembaraga w’ikirenga
٦٦.Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, Umunyacyubahiro bihebuje,Umunyembabazi uhebuje.”
٧١.(Ibuka) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati “Mu by’ukuri ngiye kurema umuntu mu ibumba.”
٧٥.(Nuko Allah akavuga ati) “Yewe Ibilisi! Ni iki cyakubujije kubamira uwo naremye n’amaboko yanjye yombi? Ese wagize ubwibone cyangwa wiyumva nk’uri mu bo mu nzego zo hejuru?”
٨٦.Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo na kimwe, ndetse nta n’ubwo ndi mu bishushanya (bigira intumwa batari zo, banakora ibyo batategetswe).”