٢.Mu by’ukuri, twaremye umuntu mu ntanga zivanze (iz’umugabo n’iz’umugore) kugira ngo tumugerageze. (Ni yo mpamvu) twamuhaye kumva no kubona
٤.Mu by’ukuri, abahakanyi twabateguriye (kuzabahanisha) iminyururu, ingoyi ndetse n’umuriro ugurumana
٥.Mu by’ukuri, abakiranutsi bazanywera mu kirahuri (cya divayi idasindisha) ivanze (n’amazi y’isoko y’umugezi wo mu ijuru witwa) Kafuur
٦.(Iyo Kafuur) ni isoko y’amazi abagaragu ba Allah bazanywaho, ikazajya ivubura amazi menshi (bakayerekeza aho bashatse)
٧.(Abo bakiranutsi) ni abesa imihigo (yabo bahigiye Allah), bakanatinya umunsi ikibi cyazakwira hose (umunsi w’imperuka)
٩.(Bavuga bati) "Rwose, turabagaburira kubera gushaka kwishimirwa na Allah. Nta nyiturano cyangwa ishimwe tubashakaho
١٠.Rwose dutinya umunsi ukomeye kandi uzaba urimo ingorane, uturutse kwa Nyagasani wacu, uzatuma (uburanga bw’abahakanyi) bwijima
١٣.Bazaba begamye ku bitanda bitatse, (kandi mu Ijuru) ntibazigera bahabona ubushyuhe bw’izuba cyangwa imbeho bikabije
١٩.Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe, babaha amafunguro), ubabonye wagira ngo ni inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zanyanyagijwe
٢١.Bazaba bambaye imyambaro y’icyatsi kibitsi ikoze mu ihariri yorohereye n’iremereye. Bazanambikirwamo ibikomo bya Feza kandi Nyagasani wabo azabaha ikinyobwa gisukuye
٢٤.Bityo, ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntuzumvire umunyabyaha cyangwa umuhakanyi muri bo
٢٧.Mu by’ukuri, abo (bahakanyi) bakunda ubuzima bwo ku isi butaramba, bakirengagiza umunsi uremereye (w’ibihano)
٢٩.Mu by’ukuri, iyi (mirongo ya Qur’an) ni urwibutso, bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we
٣٠.Kandi ntacyo mwashaka (ngo mukigereho) keretse Allah abishatse. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza