١٨.Mu by’ukuri, yatekereje (ku byo avuga) maze afata umwanzuro (wo gutuka Allah n’Intumwa ye ndetse na Qur’an)
٢٤.Aravuga ati "Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi (akomora ku barozi bo hambere bakomeye)
٣١.Kandi nta bandi twagize abarinzi b’umuriro batari abamalayika. Ndetse twanashyizeho umubare wabo (cumi n’icyenda) kugira ngo tugerageze abahakanyi, no kugira ngo abahawe ibitabo bemere badashidikanya (ko Qur’an ari ukuri kuko ihuriye kuri uwo mubare wanditse mu bitabo byabo); ndetse no kugira ngo abemeramana barusheho kwemera, no kugira ngo abahawe igitabo n’abemeramana batagira ugushidikanya (ku byo bemeye), ndetse no kugira ngo abafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima n’abahakanyi bavuge bati " Allah yari agamije iki mu gutanga uru rugero?" Uko ni ko Allah arekera mu buyobe uwo ashatse akanayobora uwo ashatse. Kandi nta wamenya ingabo za Nyagasani wawe utari we. Kandi uyu (muriro) nta kindi uri cyo usibye ko ari urwibutso ku bantu
٣٧.K’uwo ari we wese muri mwe ushaka kujya imbere (yiyegereza Nyagasani we) cyangwa gusubira inyuma (amwigomekaho)
٥٢.Ahubwo buri wese muri bo aba ashaka ko yahishurirwa ibitabo birambuye (bishimangira ko Isilamu ari idini ry’ukuri)
٥٦.Kandi ntibashobora kwibuka keretse Allah abishatse. Ni we ukwiriye gutinywa, ndetse ni na we utanga imbabazi