١.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nahishuriwe ko hari itsinda ry’amajini ryumvise (Qur’an isomwa), nuko rikavuga riti "Mu by’ukuri, twumvise Qur’an itangaje
٢.Iyobora iganisha ku kuri, nuko turayemera kandi ntituzigera tubangikanya Nyagasani wacu (Allah) n’icyo ari cyo cyose
٦.Kandi mu by’ukuri, mu bantu hari abagabo bajyaga biyambaza amajini y’igitsinagabo, ariko (ibyo) byongereraga (abo bantu) gukora ibyaha (ndetse n’ayo majini bikayongerera kwibona)
٩.Kandi mu by’ukuri, twajyaga tuhagira ibyicaro kugira ngo twumvirize (ibivugirwa mu Ijuru), ariko ubu uwagerageza kumviriza yahura n’igishirira kimwubikiriye
١٠.Kandi ntitwigeze tumenya niba hari ikibi giteganyirizwa abari ku isi, cyangwa niba Nyagasani wabo abifuriza icyiza
١١.Kandi ko muri twe hari abakora ibyiza n’abatameze batyo. Turi amatsinda afite amayira (imyizerere) atandukanye
١٢.Kandi twizeraga ko tudashobora kunanira Allah (aramutse ashatse kuduhana) ku isi, cyangwa ngo tube twagira aho tumuhungira
١٣.Kandi ko mu by’ukuri, ubwo twumvaga umuyoboro (Qur’an) twarawukurikiye. Kandi uwemeye Nyagasani we, ntatinya kugabanyirizwa (ibihembo bye) cyangwa ngo abe yatinya kongererwa (ibihano)
١٤.Kandi ko muri twe hari mo abicishije bugufi (Abayisilamu) n’abatannye. Nyamara abicishije bugufi ni bo bagannye inzira igororotse
١٦.Kandi ko iyo (abahakanyi) baza kuyoboka inzira igororotse (bakayishikamamo), rwose twari kubaha amazi (imvura) menshi (kandi y’umugisha)
١٧.Kugira ngo tuyabageragereshe. Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Nyagasani we, azamuhanisha ibihano bihambaye
١٨.Kandi ko imisigiti yose ari iya Allah (wenyine). Bityo, ntimukagire undi musaba mumubangikanyije na Allah
١٩.Kandi ubwo umugaragu wa Allah (Muhamadi) yahagurukaga amusenga, (amajini) yabaga amuzengurutse (kugira ngo yumve Intumwa isoma Qur’an)
٢٠.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye nsaba Nyagasani wanjye wenyine nta wundi mubangikanyije na we
٢١.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, nta bubasha mfite bwo kuba nagira ikibi mbakorera, cyangwa ngo mbe nabayobora (mu nzira igororotse)
٢٢.Vuga uti "Mu by’ukuri, nta n’umwe wandinda (ibihano bya) Allah (ndamutse mwigometseho), ndetse nta n’ahandi nabona ubuhungiro hatari kuri we
٢٣.(Umurimo wanjye nta wundi) usibye gusohoza (ukuri) n’ubutumwa biturutse kwa Allah. Ariko uzigomeka kuri Allah n’intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu azabamo ubuziraherezo
٢٤.Kugeza ubwo (ababangikanyamana) bazabona ibyo basezeranyijwe, ni bwo bazamenya ufite abatabazi b’abanyantege nke n’ufite bake
٢٥.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Sinzi niba (ibihano) musezeranywa biri bugufi cyangwa niba Nyagasani wanjye azabiha igihe kirekire
٢٧.Uretse uwo yishimiye mu ntumwa ze, akamwoherereza abarinzi (abamalayika) bamugenda imbere n’inyuma
٢٨.(Ibyo Allah abikora) kugira ngo amenye ko (Intumwa) zasohoje neza ubutumwa bwa Nyagasani wazo. Kandi (ko Allah) azi neza ibyo zitunze ndetse azi byimazeyo umubare wa buri kintu