آر. ام. سي. رواندا · Ikinyarwanda

١.Yemwe abemeye! Ntimukagire abanzi banjye n’abanzi banyu inshuti magara, mubereka urukundo kandi barahakanye ibyabagezeho by’ukuri (kwemera Allah n’Intumwa yayo Muhamadi na Qur’an) ndetse baranamenesheje Intumwa (Muhamadi) na mwe ubwanyu (bakabirukana mu gihugu cyanyu) kubera ko mwemeye Allah, Nyagasani wanyu. Niba mugiye mugamije guharanira inzira yanjye no gushaka kwishimirwa nanjye (ntimukabagire inshuti). Muhisha urukundo mubafitiye kandi njye nzi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza. Ukora ibyo muri mwe, rwose yayobye inzira itunganye
٤.Mu by’ukuri, mwagize urugero rwiza kuri Ibrahim n’abari kumwe na we, ubwo babwiraga abantu babo bati "Rwose twitandukanyije namwe ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah. Turabahakanye. Hagati yacu na mwe havutse ububisha n’ubugome bihoraho, kugeza ubwo muzemera Allah wenyine." Uretse imvugo ya Ibrahim abwira se ati "Rwose nzagusabira imbabazi (kuri Allah), ariko nta bushobozi mfite bwo kugira icyo nkumarira imbere ya Allah." (Basabye Nyagasani bagira bati) Nyagasani wacu! Ni wowe twiringiye kandi ni na we twicuzaho ndetse iwawe ni ho garukiro (ryacu twese)’
١٠.Yemwe abemeye! Abemeramanakazi b’abimukira nibabagana, mujye mubagerageza (kugira ngo mumenye ukwemera kwabo). Allah ni we uzi neza ukwemera kwabo. Nimumara kumenya ko ari abemera nyakuri, ntimukabasubize mu bahakanyi. (Abo bagore) ntibaziruriwe (abagabo b’abahakanyi) ndetse na bo (abagabo b’abahakanyi) ntibabaziruriwe. Ahubwo mujye mwishyura (abagabo babo b’abahakanyi) ibyo babatanzeho (inkwano). Kandi nta kibi kuri mwe muramutse mubarongoye igihe mwabahaye inkwano zabo. Ntimukihambire ku masezerano mwagiranye n’abagore bahakanye, ahubwo mujye musaba gusubizwa ibyo mwatanze, maze na bo (abagabo b’abahakanyi) basabe ibyo batanze. Iryo ni itegeko rya Allah abakiranurisha. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza