آر. ام. سي. رواندا · Ikinyarwanda

١.Mu by’ukuri, Allah yumvise imvugo (ubusabe) ya wa wundi (Khawulat bint Tha’laba) wakugishaga impaka (wowe Muhamadi) ku bijyanye n’umugabo we (Awus bin As-Samit), anaregera Allah. Kandi Allah yumvise ikiganiro cyanyu mwembi. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Ubona cyane
٢٢.Ntuzigera ubona abantu bemera Allah n’umunsi w’imperuka bagirana ubucuti na babandi baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye, kabone n’ubwo baba ari ababyeyi babo cyangwa abana babo cyangwa abavandimwe babo cyangwa se imiryango yabo. Abantu nk’abo, Allah yanditse ukwemera nyako mu mitima yabo, anabashyigikiza umwuka (inkunga) uturutse iwe, kandi azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Abo ni bo tsinda rya Allah, kandi mu by’ukuri itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda