١.Mu by’ukuri, Allah yumvise imvugo (ubusabe) ya wa wundi (Khawulat bint Tha’laba) wakugishaga impaka (wowe Muhamadi) ku bijyanye n’umugabo we (Awus bin As-Samit), anaregera Allah. Kandi Allah yumvise ikiganiro cyanyu mwembi. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Ubona cyane
٢.Babandi muri mwe biziririza abagore babo babita ba nyina, kandi atari ba nyina, nyamara ba nyina (b’ukuri) ari abababyaye. Mu by’ukuri, baba bavuga ijambo ribi kandi ry’ikinyoma. Kandi mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
٣.Na babandi biziririza abagore babo babita ba nyina, hanyuma bagashaka kwisubiraho ku byo bavuze (icyiru) cyabyo ni uko bagomba kubohora umucakara mbere y’uko bongera kubonana (n’abagore babo). Ibyo ni inyigisho muhabwa (na Allah), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
٤.Naho utamubonye (uwo mucakara ngo amubohore), agomba gusiba amezi abiri akurikiranye mbere y’uko yongera kubonana (n’umugore we), ariko utabishoboye, agomba kugaburira abakene mirongo itandatu. Ibyo ni ukugira ngo mwemere Allah n’Intumwa ye. Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza
٥.Mu by’ukuri, abaca ukubiri na Allah n’Intumwa ye, bazasuzuguzwa nk’uko ababayeho mbere yabo basuzugujwe. Kandi twohereje bisobanutse, kandi ibimenyetso abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza
٦.Umunsi Allah azabazura bose akababwira ibyo bakoze. Allah yarabibaruye mu gihe bo babyibagiwe. Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu
٧.Ese ntubona ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi? Nta biganiro byo mu ibanga bya batatu bibaho ngo abure kuba uwa kane, cyangwa ibya batanu ngo abure kuba ari uwa gatandatu, ndetse no munsi yabo cyangwa abarenzeho, ngo abure kuba ari kumwe na bo aho bari hose. Hanyuma ku munsi w’izuka akazababwira ibyo bakoraga. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu
٨.Ese ntiwabonye ababujijwe kugirana ibiganiro byo mu ibanga, nyuma bagasubira ku byo babujijwe, bakagirana ibiganiro mu ibanga bigamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi)? N’iyo baje bagusanga, bagusuhuza mu ndamutso Allah atagusuhujemo, maze mu mitima yabo bakigamba bati "Kubera iki Allah ataduhanira ibyo tuvuga?" Umuriro wa Jahanamu urabahagije, bazawutwikirwamo kandi ni wo herezo ribi
٩.Yemwe abemeye! Nimujya mugirana ibiganiro mu ibanga, ntimukabikore mugamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi). Ahubwo mujye mubigirana mugamije ibyiza no gutinya Allah, kandi mutinye Allah, kuko iwe ari ho muzakoranyirizwa
١٠.Mu by’ukuri, kugirana ibiganiro mu ibanga hagamijwe ikibi (ubugambanyi) bituruka kwa Shitani, kugira ngo atere agahinda abemera, ariko ntacyo yabatwara keretse Allah abishatse. Ngaho abemera nibiringire Allah
١١.Yemwe abemeye! Nimubwirwa muti "Nimwegerane muhane ibyicaro aho muteraniye", mujye mubikora; Allah azabagurira (mu mpuwe Nimunabwirwa muti "Muhaguruke ze). (mujye gusenga cyangwa mu kindi gikorwa cyiza)", mujye muhaguruka. Allah azazamura mu ntera abemeye n’abahawe ubumenyi muri mwe. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
١٢.Yemwe abemeye! Nimujya (mushaka) kugira ibyo muganira mu ibanga n’Intumwa (Muhamadi), mujye mubanza mutange amaturo mbere y’uko mubonana. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kandi ni byo birushijeho kubeza (imitima). Ariko nimutabona (amaturo yo gutanga, mumenye ko muzababarirwa kuko) mu by’ukuri Allah ari Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
١٣.Ese mufite ubwoba (bw’ubukene) igihe mwatanze amaturo mbere yo kugirana ibiganiro by’ibanga (n’Intumwa y’Imana)? Ibyo nimutabikora kandi Allah yarabababariye, mujye muhozaho amasengesho, mutange amaturo, ndetse mwumvire Allah n’Intumwa ye. Kandi Allah azi neza ibyo mukora
١٤.Ese (yewe Muhamadi) ntiwabonye babandi (indyarya) bagiranye ubucuti n’abantu Allah yarakariye? Ntabwo bari muri mwe (Abayisilamu) ndetse ntibari no muri bo (Abayahudi), kandi barahira mu binyoma nyamara babizi
١٦.Indahiro zabo bazigize ingabo (y’ibikorwa byabo bibi), banakumira abantu kugana inzira ya Allah. Bityo, bazahanishwa ibihano bisuzuguza
١٧.Imitungo yabo n’abana babo ntacyo bizabamarira imbere ya Allah. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo
١٨.Umunsi Allah azabazura bose, bazamurahirira nk’uko babarahiriraga (mwe Abayisilamu), kandi bakibwira ko hari icyo bishingikirije. Mu by’ukuri, ni abanyabinyoma
١٩.Shitani yabagize imbata ze, maze abibagiza kwibuka Allah. Abo ni abambari ba Shitani. Mu by’ukuri, abambari ba Shitani ni bo bazaba abanyagihombo
٢١.Allah yaciye iteka agira ati "Rwose, njye n’intumwa zanjye tuzatsinda". Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga, Ushobora byose
٢٢.Ntuzigera ubona abantu bemera Allah n’umunsi w’imperuka bagirana ubucuti na babandi baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye, kabone n’ubwo baba ari ababyeyi babo cyangwa abana babo cyangwa abavandimwe babo cyangwa se imiryango yabo. Abantu nk’abo, Allah yanditse ukwemera nyako mu mitima yabo, anabashyigikiza umwuka (inkunga) uturutse iwe, kandi azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Abo ni bo tsinda rya Allah, kandi mu by’ukuri itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda