آر. ام. سي. رواندا · Ikinyarwanda

١.Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah, kandi ni we Nyirimbaraga zihebuje, Ushishoza
٢٠.Mumenye ko ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino, kwinezeza, imitako, kwiyemera hagati yanyu ndetse no kwiratana imitungo n’abana. (Ibyo bigereranywa) nk’ibimera bishimisha abahinzi nyuma yo kubona imvura, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara utuvungukira. kumagana) Ariko bigahinduka ku munsi w’imperuka hazaba ibihano bikomeye (ku bahakanyi), ndetse n’imbabazi no kwishimirwa na Allah (ku bemeramana). Kandi ubuzima bw’isi ntacyo buri cyo uretse kuba ari umunezero ushukana