٦.Bityo (yewe Muhamadi), birengagize kandi (unabibutse) umunsi umuhamagazi azahamagarira kugana ku kintu giteye ubwoba (gucirwa urubanza ku munsi w’imperuka)
٩.Na mbere yabo, abantu ba Nuhu bahinyuye umugaragu wacu, maze baravuga bati "Ni umusazi", ndetse aranamaganwa
١٥.Rwose (iyi nkuru ya Nuhu) twarayiretse ngo ibe ikimenyetso (n’isomo ku bazaza nyuma ye). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)
٢٤.Nuko baravuga bati "Ese ni gute twafata umuntu umwe unadukomokamo ngo tube ari we dukurikira? Rwose ubwo twaba turi mu buyobe n’ubusazi
٢٨.Unababwire ko amazi bagomba kuyasangira nayo (ingamiya); buri wese azajya agira umunsi we wo kuyanywaho
٣٤.Twaboherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (ubarimbura bose), usibye gusa umuryango wa Lutwi twarokoye mu rukerera
٣٦.Nyamara (Lutwi) yari yarababuriye ko bazahura n’ibihano byacu, nuko bashidikanya ku kubaburira (kwacu)
٣٧.Baranamwinginze (ngo abahe) abashyitsi be (kugira ngo babakorere ubutinganyi). Nuko tubahuma amaso (tuvuga tuti) "Ngaho nimusogongere ibihano byanjye no kuburira (kwanjye)
٤٢.Bahinyuye ibitangaza byacu byose, nuko turabafata tubahanisha ibihano by’Umunyembaraga uhebuje, Ushobora byose
٤٣.Ese abahakanyi banyu (b’i Maka) ni bo beza kurusha abo (abantu ba Adi, aba Thamudi, aba Nuhu n’aba Farawo, boretswe)? Cyangwa mufite ubudahangarwa bwanditse mu bitabo (bwo kutazahanwa)
٤٦.Ahubwo umunsi w’imperuka ni cyo gihe basezeranyijwe (cyo kuzahanirwaho), ndetse imperuka izaba iteye ubwoba cyane kandi irura
٤٨.Umunsi uburanga bwabo buzakururirwa mu muriro (bazabwirwa bati) "Ngaho nimusogongere igihano cy’umuriro
٥١.Kandi rwose tworetse abantu bameze nkamwe (mu buhakanyi). Ese hari uwibuka (ngo bimugirire akamaro)