٢.(Ko uyu) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi) atigeze ayoba ndetse ko atigeze anateshuka (ku nzira y’ukuri)
١٠.Nuko (Allah) ahishurira umugaragu we (Muhamadi, abinyujije kuri Malayika Jibrilu) ibyo yagombaga kumuhishurira byose
١٧.Indoro (y’Intumwa y’Imana) ntiyigeze itana (ngo irebe iburyo cyangwa ibumoso), cyangwa ngo irenge (imbibi yari yashyiriweho)
٢٣.Ibyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri, bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo
٢٦.Nonese ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubihera uburenganzira uwo ashatse kandi yishimira
٢٨.Kandi ibyo nta bumenyi babifitiye. Ndetse nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya, kandi rwose ugukeka ntacyo byakongera ku kuri
٣٠.(Ibyo bavuga) ni ho ubumenyi bwabo bugarukira. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na we uzi neza abayobotse
٣١.Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, (yashyizeho ayo mategeko) kugira ngo ahane inkozi z’ibibi kubera ibyo zakoze, ndetse anahembe ibyiza (ijuru) abakora ibyiza
٣٢.Babandi birinda ibyaha bikomeye n’ibikozasoni uretse kuba bagwa mu byaha byoroshye; mu by’ukuri, imbabazi za Nyagasani wawe ziragutse. Ni we ubazi neza kuva yabarema abakuye mu gitaka, n’igihe mwari muri nyababyeyi za ba nyoko. Bityo, ntimukigire abere kuko ari we uzi neza umutinya
٣٥.Ese yaba afite ubumenyi bw’ibitagaragara akaba abona (ko ibyo intumwa Muhamadi yahishuriwe atari ukuri)
٥٢.Na mbere yabo, (yoretse) abantu ba Nuhu. Mu by’ukuri, bari inkozi z’ibibi bakaba n’abarengera (amategeko ya Allah) bikabije
٥٣.Ndetse n’imidugudu (ya Sodoma) yabirinduwe, ni we wayibirinduye (ibyari hasi bijya hejuru n’ibyari hejuru bijya hasi)