١٦.Ngaho nimuwinjiremo, kandi mwabyihanganira cyangwa mutabyi- hanganira, byose ni kimwe. Mu by’ukuri, (ibyo muri kubona) ni ibihembo by’ibyo mwakoraga
١٨.Binezeza mu byo Nyagasani wabo yabahaye, ndetse no kuba Nyagasani wabo yabarinze ibihano by’umuriro
٢٠.Bazaba begamye ku bitanda bitondetse ku murongo.Tuzanabashyingira Huur ul- a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini)
٢١.Naho babandi bemeye maze ababakomokaho bakabakurikira mu kwemera, tuzabahuza n’ababakomotseho (mu ijuru), kandi ntacyo tuzigera tugabanya mu bikorwa byabo. Buri muntu azabazwa ibyo yakoze
٢٣.Bazajya bahererekanyamo ibirahure (by’ikinyobwa cya divayi), kitazabatera (gusinda ngo bavuge) amagambo adafite akamaro cyangwa ngo kibatere gukora ibyaha
٢٤.Bazaba bazengurukwamo n’abahungu b’abahereza babo, bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo
٢٦.Bavuga bati "Mbere (ku isi) twabaga turi mu miryango yacu dufite ubwoba n’impungenge (z’ibihano bya Allah)
٢٩.Bityo, (yewe Muhamadi) komeza wibutse! Mu by’ukuri, ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (zo kuba warahawe ubutumwa), ntabwo uri umupfumu cyangwa umusazi (nk’uko babivuga)
٣٠.Cyangwa (abahakanyi) baravuga bati "(Muhamadi) ni umusizi, reka tumutege iminsi (azapfe nk’uko abandi basizi bapfuye)
٣٢.Cyangwa imitekerereze yabo ni yo ibategeka (kuvuga) ibyo? Cyangwa ahubwo ni abantu barengera (imbibi za Allah)
٣٧.Cyangwa bibwira ko bafite ibigega bya Nyagasani wawe? Cyangwa ni bo bagenga (b’isi, bakora ibyo bashatse)
٣٨.Cyangwa bibwira ko bafite urwego buririraho bajya (mu ijuru) ngo bumvirize ibivugirwayo? Ngaho umwumviriza wabo nazane ibimenyetso simusiga
٤٢.Cyangwa baba bakugambanira (yewe Muhamadi)? Nyamara abahakanye ni bo bazahanirwa ubugambanyi bwabo
٤٣.Cyangwa bafite indi mana itari Allah? Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo)
٤٧.Kandi mu by’ukuri, abakora ibibi bazahanishwa ibindi bihano (ku isi) mbere y’ibyo (ku munsi w’imperuka); ariko abenshi muri bo ntibabizi
٤٨.Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kuko mu by’ukuri tuguhozaho ijisho. Ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe igihe ubyutse (ugiye gusenga)