٤.No ku bamalayika bashinzwe gukwirakwiza (amafunguro, imvura n’indi migisha) ku bw’itegeko (rya Allah)
٢٣.Bityo, ndahiriye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nk’uko kuvuga kwanyu (ari ukuri)
٢٥.Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati "Salamu (Amahoro nabe kuri mwe!)" Nuko akavuga ati "Salamu, bantu batazwi
٢٨.Nuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati "Witinya!" Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah)
٢٩.Nuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati "Umukecuru w’urubereri
٣٤.(Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso na Nyagasani wawe, akaba ari igihano ku barengera (imbago za Allah)
٣٥.Nuko abemeramana (bari mu mudugudu w’inkozi z’ibibi) tuwubakuramo (kugira ngo ibihano bitabageraho)
٣٨.No mu nkuru ya Musa (harimo isomo), ubwo twamwoherezaga kwa Farawo tumuhaye ibimenyetso n’ububasha bigaragara
٣٩.Ariko Farawo yishingikirije ububasha yari afite, atera umugongo (yanga kwemera ubutumwa yari azaniwe), aravuga ati "Uyu ni umurozi cyangwa umusazi
٤٠.Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja kandi agayitse (kubera ibikorwa bye by’ubuhakanyi)
٤١.No mu nkuru y’aba Adi (harimo isomo), ubwo twabohererezaga umuyaga ugumbahaye (usenya ntacyo usize)
٤٤.Ariko bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba bareba
٥٠.Bityo, nimuhungire kwa Allah. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho
٥١.Kandi ntimuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho
٥٢.Ni nk’uko, nta ntumwa n’imwe yoherejwe ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati "Ni umurozi cyangwa umusazi
٥٣.Ese (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah)
٥٩.Kandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane bagenzi babo bababanjirije babonye; bityo, binsaba kwihutisha (kubahana)