٢.Ahubwo batangajwe n’uko umuburizi yaje aturutse muri bo. Bityo abahakanyi baravuga bati "Iki ni ikintu gitangaje
٤.Rwose tuzi neza icyo ubutaka bugenda bugabanyaho (ku mibiri yabo igihe bari mu mva). Kandi dufite igitabo kirinzwe (kibitse buri kintu)
٥.Nyamara bahinyuye ukuri ubwo kwabageragaho; bityo, barahuzagurika (ntibashobora gutandukanya ukuri n’ikinyoma)
٦.Ese ntibitegereza ikirere kiri hejuru yabo uko twacyubatse maze tukanagitaka, kikaba nta n’imyenge gifite
٧.N’isi twarayirambuye maze tuyishimangiza imisozi, nuko tuyimezaho buri bwoko bw’ibimera bushimishije
٩.Twanamanuye amazi yuje imigisha (imvura) aturutse mu kirere, maze tuyameresha imirima n’impeke zisarurwa
١١.Kugira ngo bibe amafunguro. Tunayahesha ubuzima ubutaka bwapfuye. Uko ni ko izuka ry’abapfuye rizagenda
١٢.Mbere yabo (abahakanyi ba Maka), abantu ba Nuhu n’abari baturiye iriba rya Rasi ndetse n’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu bahinyuye (intumwa zabo)
١٤.N’abantu ba Ayikat (b’i Mediyani), n’abantu ba Tubba’i (abami bo mu gihugu cya Yemeni) bose bahinyuye intumwa zabo, maze mbasohorezaho isezerano ryanjye (ryo kubahana)
١٥.Ese twaba twarananijwe n’ukurema kwa mbere (ku buryo ukurema kwa kabiri kwatunanira)? Ahubwo bari mu gushidikanya k’ukurema gushya (izuka)
١٦.Mu by’ukuri, twaremye umuntu kandi tuzi ibyo umutima we umubwiriza. Kandi tumuri bugufi kurusha umutsi w’ubuzima (wo mu ijosi)
١٧.(Zirikana) ko abakira babiri (abamalayika bashinzwe gukurikirana umuntu), bakira (ibyo avuga n’ibyo akora); umwe yicaye iburyo undi ibumoso
١٩.Kandi ibimenyetso bibimburira urupfu bizaza mu kuri nta kabuza. (Maze abwirwe ati) "Ibyo ni byo wajyaga uzibukira
٢٢.(Umunyabyaha azabwirwa ati) "Rwose wari mu burangare (utita) kuri ibi, ariko twagukuyeho igikingirizo (cyakingirizaga umutima wawe), none uyu munsi amaso yawe yatyaye (arabona byose)
٢٣.Umusangirangendo we (malayika umushinzwe) azavuga ati "Dore iki (ni cyo gitabo cy’ibikorwa bye) mfite
٢٤.(Allah azabwira abo bamalayika bombi ati) "Nimujugunye mu muriro wa Jahanamu buri muhakanyi wigometse
٢٧.Mugenzi we (Shitani) azavuga ati "Nyagasani wacu! Sinamuyobeje, ahubwo we yari mu buyobe buri kure (y’ukuri)
٣٠.Zirikana umunsi tuzabwira umuriro wa Jahanamu tuti "Ese wuzuye?" Maze uvuge uti "Ese hari inyongera (y’abandi ngo mubampe)
٣٢.(Bazabwirwa bati) "Iri (juru) ni ryo mwajyaga musezeranywa; (rigenewe) buri wese wicuza cyane kuri Allah, akanitwararika (ku mategeko ye)
٣٦.Ese ni ibisekuru bingahe tworetse mbere yabo, byari ibinyembaraga kubarusha! Byari byarakwiriye mu bihugu byinshi bishaka ubuhungiro
٣٧.Mu by’ukuri, muri ibyo hari urwibutso k’ufite umutima, cyangwa uteze amatwi kandi akaba n’umuhamya (wita ku bintu)
٣٩.Bityo, (yewe Muhamadi) jya wihanganira ibyo bavuga, unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga
٤٥.Tuzi neza ibyo bavuga kandi wowe (Muhamadi) ntugomba kubahatira kwemera. Ahubwo wibutse wifashishije Quran wawundi utinya ibihano byanjye. puh