١.Babandi bahakanye (Allah n’ubutumwa bw’intumwa Muhamadi), ndetse bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, (Allah) azaburizamo ibikorwa byabo
٢.Naho babandi bemeye (Allah) bakanakora ibikorwa byiza, ndetse bakanemera ibyahishuriwe (Intumwa) Muhamadi; kuko ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, (Allah) azabahanaguraho ibyaha anabatu- nganyirize imibereho
٣.Ibyo ni ukubera ko abahakanyi bakurikiye ikinyoma, naho abemeye bakurikira ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo. Uko ni ko Allah aha abantu ingero zabo
٤.Nimuramuka muhuye na babandi bahakanye (ku rugamba rugamije guhesha Allah icyubahiro), mujye mubakubita ku bikanu. Nimubanesha, mujye mubagira imbohe kugeza intambara irangiye. Hanyuma intambara nirangira, muzabarekure (ntacyo batanze) cyangwa batange inshungu. N’iyo Allah aza kubishaka, yari kubatsinda (nta ruhare mubigizemo); ariko (ibyo yabikoze) kugira ngo agerageze bamwe muri mwe akoresheje abandi. Naho babandi bishwe mu nzira ya Allah, ntazigera aburizamo ibikorwa byabo
١٠.Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Allah yarabarimbuye, kandi abahakanyi bazabona (iherezo) nka ryo
١١.Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari inshuti magara y’abemeramana, kandi ko abahakanyi nta nshuti magara bazagira
١٢.Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko babandi bahakanye, binezeza (kuri iyi si by’igihe gito), maze bakarya nk’uko amatungo arisha (badatekereza ku iherezo ryabo); nyamara umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo
١٣.Ese ni imidugudu ingahe yarushaga imbaraga umudugudu wawe (wa Maka) wakumenesheje; nyamara tukaba twarayoretse? Nta n’umutabazi yigeze ibona
١٤.Ese babandi bashingiye ku bimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wabo, bamera kimwe nka babandi (Shitani) yakundishije ububi bw’ibikorwa byabo, ndetse bakanakurikira irari ryabo
١٥.Imiterere y’Ijuru ryasezeranyijwe abatinya Allah (ni uko) ritembamo imigezi y’amazi adahindura impumuro n’uburyohe, imigezi y’amata atajya ahindura uburyohe, imigezi y’inzoga ziryoheye abanywi (zidasindisha), ndetse n’imigezi y’ubuki busukuye; kandi bateganyirijwemo buri bwoko bw’imbuto no kubabarirwa na Nyagasani wabo. Ese abo bameze kimwe nk’abazaba mu muriro ubuziraherezo, bahabwa amazi yatuye abacagagura amara
١٦.No muri bo hari abagutega amatwi (yewe Muhamadi), maze mwatandukana bakabwira abahawe ubumenyi bati "Yahoze avuga iki?" Abo ni babandi Allah yadanangiye imitima yabo, ndetse banakurikiye irari ryabo
١٨.Ese (abahakanyi) hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’imperuka ibaguye gitumo? Nyamara ibimenyetso byayo byamaze gusohora; ese kwibuka byabamarira iki (imperuka) yamaze kubageraho
١٩.Bityo, (yewe Muhamadi) menya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, unasabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse (n’ibyaha) by’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi Allah azi neza ibyo mukora (ku manywa) ndetse (n’ibyo mukora nijoro) aho mutuye
٢٠.(Kubera ihohoterwa bakorerwaga), babandi bemeye baravuze bati "Kuki tudahishurirwa isura [(igice cya Qur’an) (iduha uburenganzira bwo kurwanya abaduhohotera)]?" Ariko iyo isura ihishuwe (igira ibyo isobanura cyangwa itegeka) hakavugwamo imirwano, ubona babandi bafite uburwayi mu mitima yabo bakureba indoro isa nk’iy’uwagushijwe igihumure n’urupfu. Nyamara icyangombwa kuri bo
٢١.Ni ukumvira (Allah) no kuvuga imvugo nziza. Nyamara biramutse bibaye ngombwa (ko bajya ku rugamba), hanyuma bakaba abanyakuri (mubyo basezeranyije) Allah, ni byo byaba ari byiza kuri bo
٢٢.Nonese muramutse muteye umugongo (mukanga kumvira Allah n’intumwa ye), ntimwaba abangizi ku isi ndetse mugaca n’imiryango yanyu
٢٥.Mu by’ukuri, babandi bahindukiye bagatera umugongo (ukwemera), nyuma y’uko basobanukiwe umuyoboro w’ukuri, Shitani yabakundishije (ibikorwa byabo bibi) inabizeza kubaho igihe kirekire
٢٦.(Uko kubizeza kubaho igihe kirekire) ni ukubera ko babwiye abanze ibyo Allah yahishuye (Abayahudi) bati "Tuzajya tubumvira ku bintu bimwe na bimwe gusa". Nyamara Allah azi neza amabanga yabo
٢٧.Bizaba bimeze bite ubwo abamalayika bazabakuramo roho, babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo
٢٨.Ibyo (bizaba bitewe) n’uko bakurikiye ibirakaza Allah bakanga ibimushimisha, maze ibikorwa byabo akabigira impfabusa
٢٩.Ese babandi bafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima yabo bibwira ko Allah atazigera agaragaza inzika zabo (bafitiye intumwa n’abemeramana)
٣٠.Kandi tubishatse twabakwereka ukababwirwa n’ibimenyetso byabo, ndetse ukanababwirwa no kugobeka imvugo (kwabo). Nyamara Allah azi neza ibikorwa byanyu
٣١.Kandi rwose tuzabagerageza kugeza ubwo tumenye abaharanira inzira y’ukuri n’abihangana muri mwe, ndetse tuzanagaragaza ibikorwa byanyu (byose)
٣٢.Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, ndetse bakananyuranya n’intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko basobanukiwe umuyoboro w’ukuri, ntacyo bazatwara Allah. Kandi ibikorwa byabo azabigira impfabusa
٣٣.Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire intumwa (Muhamadi). Kandi ibikorwa byanyu ntimukabigire impfabusa
٣٤.Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, maze bagapfa ari abahakanyi, Allah ntazigera abababarira
٣٥.Bityo, ntimuzacike intege (ngo mugire ubwoba) maze ngo mugahamagarire (abanzi banyu) guhagarika intambara kandi ari mwe muri hejuru (mufite intsinzi), kandi Allah ari kumwe namwe ndetse ntazigera agabanya (ibihembo) by’ibikorwa byanyu
٣٦.Mu by’ukuri, ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza (by’igihe gito). Ariko nimwemera (Allah) mukanamutinya, azabagororera ibihembo byanyu kandi ntazigera abasaba imitungo yanyu
٣٧.Aramutse anayibasabye akabatitiriza, mwagira ubugugu (bwo kuyimuha), maze akagaragaza urwango rwanyu (mu kwanga kuyitanga)
٣٨.Dore (yemwe bemeramana) ni mwe muhamagarirwa gutanga mu nzira ya Allah, nyamara muri mwe hari abashobora kugira ubugugu. Kandi uzagira ubugugu azaba yihemukiye. Ariko Allah ni we mukungu naho mwe muri abatindi. Kandi nimuramuka mwanze (gutanga mu nzira ya Allah), azabakuraho abasimbuze abandi batari mwe, hanyuma ntibabe nka mwe