٣.Mu by’ukuri, (icyo gitabo) twakigize Qur’an iri mu rurimi rw’icyarabu kugira ngo mubashe gusobanukirwa
٤.Kandi mu by’ukuri, iyo (Qur’an) iri mu gitabo gihatse ibindi byose (Lawuhu Mahfudh), ifite agaciro gakomeye kandi yuje ubuhanga
٥.Nonese tubihorere, nuko tureke guhishura urwibutso (Qur’an), kubera ko muri abantu b’inkozi z’ibibi (mwanze kurwemera)
٨.Nuko turimbura abari abanyembaraga kubarusha (abahakanyi b’i Maka), kandi urugero rw’abo tworetse mbere rwaratambutse
٩.Kandi iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi"? Rwose baravuga bati "Byaremwe na (Allah) Umunyembaraga zihebuje, Umumenyi uhebuje
١٠.We wabashyiriyeho isi ishashe, akanabashyiriraho amayira kugira ngo muyanyuremo mugere ku ntego zanyu
١١.Ni nawe wamanuye amazi mu kirere ku gipimo kiri mu rugero, nuko tuyahesha ubuzima ubutaka bwapfuye. Ndetse uko ni ko muzazurwa
١٣.Kugira ngo mwicare hejuru yayo, maze muzirikane ingabire za Nyagasani wanyu muvuga muti "Ubutagatifu ni ubwa Allah, we watworohereje ibi; kandi ntitwari kubyishoborera
١٥.(Ababangikanyamana) bafashe bamwe mu bagaragu ba Allah (abamalayika) babita abakobwa be. Mu by’ukuri, umuntu ni indashima ku buryo bugaragara
١٧.N’iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’ibyo yitiriye Allah Nyirimpuhwe (yo kubyara umukobwa), uburanga bwe burijima akarakara
١٨.Ese uwabyirukiye mu mitako, nyamara akaba atabasha kujya impaka mu bikomeye (ni we bitirira Allah)
١٩.Kandi bafashe abamalayika babita abagore nyamara ari abagaragu ba Allah Nyirimpuhwe. Ese mu iremwa ryabo bari bahari? Ubuhamya bwabo (bw’ikinyoma) buzandikwa kandi bazabibazwa
٢٠.Baranavuze bati "Iyo Allah Nyirimpuhwe aza kubishaka ntitwari gusenga ibigirwamana". Ibyo bavuga nta bumenyi babifitiye, ahubwo barabeshya
٢٢.Ahubwo baravuga bati "Mu by’ukuri, twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo, bityo natwe turabakurikira
٢٣.Uko ni nako byagenze mbere, nta muhanuzi n’umwe twohereje mu mudugudu mbere yawe (wowe Muhamadi), ngo ibikomerezwa byawo bibure kuvuga biti "Mu by’ukuri, twasanze abakurambere bacu ari yo nzira barimo (yo gusenga ibigirwamana), bityo natwe turabigana
٢٤.(Uwo muhanuzi) akababwira ati "Ese n’iyo naba mbazaniye inzira iruta iyo mwasanganye abakurambere banyu (mwampakana)?" Baravuga bati "Mu by’ukuri, ibyo mutuzaniye turabihakanye
٢٦.Kandi wibuke ubwo Ibrahimu yabwiraga se ndetse n’abantu be ati "Mu by’ukuri, njye nitandukanyije nibyo musenga
٢٨.Maze iryo jambo (ryo gusenga Allah wenyine) Ibrahimu ariraga abazamukomokaho, kugira ngo bagarukire (Allah)
٢٩.Ariko abo (babangikanyamana) n’ababyeyi babo twabahaye umunezero w’igihe gito kugeza ubwo bagezweho n’ukuri ndetse n’intumwa ibasobanurira
٣١.Baranavuze bati "Iyo iyi Quran (iba ari ukuri),yariguhishurirwa umugabo w’igikomerezwa ukomoka muri umwe mu mijyi ibiri (Maka na Twaifu)
٣٢.Ese ni bo bagaba impuhwe (ubutumwa) za Nyagasani wawe (aho bihitiyemo)? Ahubwo ni twe twabagabiye imibereho yabo mu buzima bw’iyi si. Tunazamura mu ntera bamwe muri bo, kugira ngo bamwe bakorere abandi (imirimo). Kandi impuhwe za Nyagasani wawe ni zo nziza kuruta izo bakusanya
٣٣.Kandi n’iyo abantu baza kuba umuryango umwe (w’abahakanyi), twari guha abahakana Allah Nyirimpuhwe, inzu zifite ibisenge bya feza n’ingazi buririraho
٣٥.Ndetse n’imitako (ya Zahabu). Nyamara ibyo byose ni umunezero w’igihe gito cy’ubuzima bwo kuri iyi si. Kandi ubuzima bwo ku munsi w’imperuka kwa Nyagasani wawe ni ubw’abatinya Allah
٣٦.Kandi uzirengagiza urwibutso rwa Allah Nyirimpuhwe, tuzamugira ingaruzwamuheto ya Shitani, maze imubere inshuti (magara)
٣٨.Kugeza ubwo (uwirengagije urwibutso) azatugeraho (akerekwa iherezo rye ribi), maze abwire (shitani yamuyobeje) ati "Iyo hagati yanjye na we haza kuba hari intera ingana nk’iri hagati y’iburasirazuba n’uburengerazuba (simbe narakugize inshuti). Mbega ukuntu wambereye inshuti mbi
٣٩.Maze (babwirwe bati) "Ntacyo (ukwicuza kwanyu) uyu munsi kwabamarira kuko mwakoze ibibi, mu by’ukuri, murafatanya ibihano
٤٠.Ese wowe ushobora kumvisha igipfamatwi cyangwa ukayobora impumyi ndetse n’uri mu buyobe bugaragara
٤١.N’ubwo twakujyana (ugapfa mbere y’uko ubona ibihano byabo tuzabahanisha, wowe Muhamadi), mu by’ukuri, tuzabaryoza (ibyo bakoze)
٤٥.Kandi unabaze mu bo twohereje mbere yawe mu ntumwa zacu, niba twaba twarashyizeho ibigirwamana bisengwa mu cyimbo cya (Allah) Nyirimpuhwe
٤٦.Kandi rwose twahaye Musa ibitangaza byacu tumwohereza kwa Farawo n’ibyegera bye (kugira ngo abahamagarire kuyoboka inzira igororotse). Nuko (Musa) aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndi intumwa ya Nyagasani w’ibiremwa byose
٤٨.Kandi buri gitangaza twerekaga (Farawo n’abantu be) cyabaga (kigaragaza ukuri kwa Mussa) kuruta kigenzi cyacyo cya kibanjirije (ariko byose barabihakanye), maze tubahanisha ibihano bihambaye kugira ngo bagarukire (Allah)
٤٩.Nuko babwira (Musa) bati "Yewe wa murozi we! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’isezerano yaguhaye. Mu by’ukuri (naramuka adukijije ibihano) rwose turayoboka
٥١.Nuko Farawo ahamagara abantu be, agira ati "Yemwe bantu banjye! Ese sinjye nyir’ubwami bwa Misiri n’iyi migezi itemba munsi (y’ingoro) yanjye? Ese ntimubona
٥٤.Nuko (Farawo) aba ahinduye abantu be abasazi arabayobya maze baramwumvira. Mu by’ukuri, bari abantu b’inkozi z’ibibi
٥٧.Kandi ubwo (ababangikanyamana) batangagaho urugero121 mwene Mariyamu (Issa), icyo gihe abantu bawe (yewe Muhamadi) bararwishimiye
٥٨.Maze baravuga bati "Ese imana zacu ni zo z’ukuri cyangwa we (Yesu ni we w’ukuri)?" Urwo rugero baguhaye byari ukukugisha impaka gusa. Ahubwo ni abantu bakunda kujya impaka no guhakana
٥٩.(Yesu) nta kindi yari cyo usibye ko yari umugaragu wacu twahaye ingabire (y’ubutumwa), kandi tumugira igitangaza kuri bene Isiraheli
٦١.Mu by’ukuri, (kugaruka kwa Issa) ni ikimenyetso cy’imperuka. Bityo, ntimukagishidikanyeho ahubwo nimunkurikire. Iyo ni yo nzira itunganye
٦٢.Kandi rwose Shitani ntikabakumire (kugana iyo nzira), kuko mu by’ukuri, ari umwanzi wanyu ugaragara
٦٣.Maze ubwo Issa yazaniraga (bene Isiraheli) ibitangaza, arababwira ati "Rwose mbazaniye ubutumwa ndetse no kugira ngo mbasobanurire bimwe mutavugaho rumwe. Ngaho nimutinye Allah kandi munyumvire
٦٤.Mu by’ukuri, Allah ni we Nyagasani wanjye akaba ari na we Nyagasani wanyu, ngaho nimumusenge. Iyi niyo nzira itunganye
٦٥.Nuko amatsinda (mu bahawe igitabo) ntiyavuga rumwe (ku nkuru ya Issa). Bityo ibihano bikaze ku munsi ubabaza (imperuka) bizaba ku nkozi z’ibibi (zihimbira Yesu ibinyoma)
٧١.Bazazengurutswamo amasahane n’ibikombe bya zahabu (birimo ibiribwa n’ibinyobwa byiza), kandi muri ryo (Ijuru) bazabonamo ibishimishije kandi biryoheye amaso, muzanaribamo ubuziraherezo
٧٧.Kandi (inkozi z’ibibi) zizatakamba zigira ziti "Yewe Maliki (Malayika urinda umuriro)! (Tubwirire) Nyagasani wawe adukureho burundu". Azavuga ati "Mu by’ukuri, muzabamo ubuziraherezo
٧٩.Cyangwa banogeje umugambi mubisha (wo kugirira nabi Intumwa Muhamadi)? Mu by’ukuri, ni twe twemeza ikigomba gukorwa
٨٠.Cyangwa bakeka ko tutumva amabanga yabo n’ibyo bongorerana? Yego (turabyumva rwose)! Kandi n’intumwa zacu (abamalayika) ziba ziri hafi yabo zandika
٨١.Vuga uti "Niba (Allah) Nyirimbabazi yaragize umwana (nk’uko mubivuga), njye nari kuba uwa mbere mu bamusenga
٨٢.Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani w’ibirere n’isi, Nyagasani Nyir’intebe y’icyubahiro! Ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira
٨٤.Ni we (Allah) Mana yonyine mu kirere, ndetse ni na we Mana yonyine ku isi. Kandi ni nawe Ushishoza, Umumenyi uhebuje
٨٥.Ubutagatifu ni ubw’ufite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo. Ni nawe uzi iby’imperuka, kandi ni nawe muzagarurwaho
٨٦.Naho ibyo basenga bitari we, nta bushobozi bifite bwo kubakorera ubuvugizi, usibye babandi bahamije ukuri kandi babizi (ni bo bazakorerwa ubuvugizi)
٨٧.Kandi uramutse ubabajije uwabaremye, rwose bavuga bati " Allah". Nonese ni gute bateshwa (gusenga Allah wabaremye)
٨٨.(Kandi Allah azi) imvugo ye (Muhamadi) igira iti "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, aba ni abantu batemera
٨٩.Bityo, bababarire unavuge uti "Salamu (Amahoro) !" Rwose bidatinze bazamenya (iherezo ry’ubuhakanyi bwabo). Yahishuriwe i Maka, ig Ku izina rya Allah, Nyiri