١.Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Umuhanzi w’ibirere n’isi, wagize abamalayika intumwa zifite amababa abiri, atatu cyangwa ane. Yongera ibyo ashaka mu byo arema. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
٢.Impuhwe Allah afungurira abantu nta wazikumira, ndetse n’izo yahagaritse ntawazirekura usibye we. Kandi ni we Munyembaraga zihebuje, Ushishoza
٣.Yemwe bantu! Nimwibuke ingabire za Allah yabahundagajeho! Ese hari undi muremyi utari Allah wabaha amafunguro aturutse mu kirere no ku isi? Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari we. Ese ni gute mureka ukuri
٤.Kandi nibaramuka baguhinyuye, (umenye ko) rwose n’intumwa zakubanjirije zahinyuwe, ndetse ko kwa Allah ari ho ibintu byose bizasubizwa
٥.Yemwe bantu! Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo, ubuzima bw’isi ntibuzabarangaze, kandi rwose Shitani ntizabashuke (ngo ibakure mu nzira ya) Allah
٦.Mu by’ukuri, Shitani ni umwanzi wanyu; bityo nimumufate nk’umwanzi. Ahamagarira abambari be kugira ngo babe mu bantu bo mu muriro ugurumana
٧.Babandi bahakanye bazahanishwa ibihano bikaze; naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazababarirwa ibyaha ndetse banagororerwe ingororano zihebuje (Ijuru)
٨.Ese uwakundishijwe ibikorwa bye bibi, maze akabona ko ari ibyiza (ahwanye n’uwo Allah yayoboye akabasha gutandukanya ikibi n’icyiza)? Mu by’ukuri, Allah arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Bityo, umutima wawe ntuzababazwe nabo; kuko mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo bakora
٩.Kandi Allah ni we wohereza imiyaga igatatanya ibicu, maze tukabyerekeza ku butaka bwapfuye (bigatanga imvura), tukayibuhesha ubuzima nyuma yo gupfa kwabwo. Ni nk’uko izuka rizagenda
١٠.Ushaka icyubahiro (azagishakire kwa Allah) kuko icyubahiro cyose ari icya Allah. Amagambo meza (yose) azamuka iwe, ndetse n’ibikorwa byiza arabizamura. Naho babandi bacura imigambi mibisha bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi imigambi mibisha yabo izaba impfabusa
١١.Kandi Allah ni we wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma abagira ibitsina bitandukanye (gabo na gore). Kandi nta gitsina gore gitwita cyangwa ngo kibyare (Allah) atabizi. Ndetse nta n’ubaho igihe kirekire cyangwa igito bitari mu gitabo (cy’igeno). Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye
١٢.Kandi inyanja ebyiri ntizishobora kumera kimwe: ifite amazi y’urubogobogo amara inyota, n’indi y’urwunyunyu rukaze. No muri (izo nyanja) zombi mubonamo inyama murya z’umwimerere (amafi), mukanakuramo imitako mwambara. Kandi ubona amato muri zo agenda azibeyura kugira ngo mushakishe ingabire ze, ndetse no kugira ngo mubashe gushimira
١٣.(Allah) yinjiza ijoro mu manywa akaninjiza amanywa mu ijoro. Yanacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa); buri kimwe kizenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; ubwami ni ubwe. Naho ibyo musenga bitari we, ntacyo bitunze habe n’agashishwa k’urubuto rw’itende
١٤.Munabisabye ntibyakumva ubusabe bwanyu, biramutse binumvise ntibyabasubiza, ndetse ku munsi w’imperuka bizahakana ibangikanya ryanyu. Kandi nta wakubwira inkuru y’ukuri nk’Umumenyi wa byose (Allah)
١٨.Ntawe uzikorera umutwaro w’undi, kandi nihagira utabaza aremerewe n’ibyaha agira ngo yakirwe uwo mutwaro, nta na kimwe azakirwaho kabone n’iyo (azaba atabaje) abo bafitanye isano. Mu by’ukuri (yewe Muhamadi), uburira abatinya Nyagasani wabo batamubona ndetse bakanahozaho amasengesho. N’uwiyejeje (yitandukanya n’ibyaha byose), mu by’ukuri aba yiyejeje k’ubwe. Kandi kwa Allah ni ho byose bizasubira
١٩.Kandi impumyi (udasobanukiwe amategeko y’idini) ntishobora kumera nk’ubona (uri mu nzira itunganye)
٢٢.Nta n’ubwo abazima (abemeramana) bamera nk’abapfu (abahakanyi). Mu by’ukuri, Allah aha kumva (ukuri) uwo ashaka, ariko (wowe Muhamadi) ntushobora kumvisha abari mu mva
٢٤.Mu by’ukuri, twakohereje tuguhaye ukuri (Isilamu); utanga inkuru nziza (ku bemeramana) unaburira (abahakanyi). Kandi nta muryango (Umat) wabayeho utaragezweho n’umuburizi
٢٥.Kandi nibaguhinyura (uzamenye ko) rwose n’ababayeho mbere yabo bahinyuye. Intumwa zabo zabazaniye ibitangaza bigaragara, inyandiko (zikubiyemo ubutumwa) ndetse n’ibitabo bitanga urumuri (ariko barabihinyura)
٢٧.Ese ntubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere, tukayameresha imbuto z’amabara atandukanye? (Twanashyize) mu misozi ibiharabuge by’amabara yera n’atukura, bifite amabara atandukanye, ndetse (n’indi misozi) yirabura cyane
٢٨.Ni nk’uko (twaremye) abantu, inyamaswa n’amatungo mu mabara atandukanye. Mu by’ukuri, abatinya Allah (nyabyo) mu bagaragu be ni abamenyi. Rwose Allah ni Umunyembaraga, Ubabarira ibyaha
٢٩.Mu by’ukuri, babandi basoma igitabo cya Allah (Qur’an), bagahozaho amasengesho, bakanatanga (amaturo) mu ibanga ndetse no ku mugaragaro mu byo twabafunguriye, bizeye ubucuruzi butazahomba
٣٠.Kugira ngo azabagororere ingororano zabo zuzuye kandi anabongerere mu ngabire ze. Mu by’ukuri, ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be)
٣١.Kandi (yewe Muhamadi) ibyo twaguhishuriye mu gitabo (Qur’an) ni ko kuri gushimangira (ibyahishuwe) mbere yako. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose, Ubona bihebuje abagaragu be
٣٢.Maze duha umurage w’igitabo abo twatoranyije mu bagaragu bacu. Muri bo hari abihemukiye (bakora ibyiza n’ibibi), abandi baba hagati (yo kwemera no guhakana), naho abandi baza imbere mu gukora ibyiza ku bushake bwa Allah. Izo ni ingabire zihambaye
٣٣.Bazinjira mu busitani buhoraho (Ijuru), maze bazambikirwemo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo muri bwo izaba ari ihariri
٣٤.Bazanavuga bati "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we watumaze agahinda. Rwose Nyagasani wacu ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be)
٣٦.Naho babandi bahakanye, bazahanishwa umuriro wa Jahanamu. Ntabwo uzabica ngo bapfe ndetse nta n’ubwo bazoroherezwa ibihano byawo. Uko ni ko duhemba buri muhakanyi uhambaye
٣٧.Bazanawuborogeramo (bagira bati) "Nyagasani wacu! Wudukuremo dukore ibikorwa byiza tutajyaga dukora". (Allah azabasubiza) ati "Ese ntitwabahaye kubaho igihe kirekire kugira ngo utekereza abashe gutekereza? Ndetse n'umuburizi yabagezeho. Ngaho nimusogongere (ibihano). Inkozi z’ibibi ntizizagira umutabazi
٣٨.Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi w’ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Rwose ni we Mumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)
٣٩.Ni we wabagize abasigire ku isi. Bityo uzahakana ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka. Kandi abuhakanyi nta kindi bwongerera abahakanyi imbere ya Nyagasani wabo usibye kurakarirwa (na we); ndetse nta n’ikindi bubongerera usibye igihombo
٤٠.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese ntimubona ibigirwamana byanyu musenga bitari Allah? Nimunyereke icyo byaremye ku isi. Ese byaba byaragize uruhare mu iremwa ry’ibirere, cyangwa ngo tube twarabahaye igitabo bakaba ari cyo bakomoramo ibimenyetso bigaragara bagenderaho? (Oya!) Ahubwo ibyo ababangikanyamana bamwe basezeranya abandi ni ibinyoma
٤١.Mu by’ukuri, Allah ni we ufashe ibirere n’isi kugira ngo bitava mu myanya yabyo. Kandi biramutse biyivuyemo nta w’undi wabifata utari we. Rwose (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha
٤٢.Banarahiye ku izina rya Allah mu ndahiro zabo zikomeye ko rwose nibaramuka bagezweho n’umuburizi bazayoboka kurusha abandi bose; nyamara ubwo umuburizi (Muhamadi) yabageragaho, nta kindi byabongereye kitari uguhunga (ukuri)
٤٣.Kubera ubwibone bwabo ku isi n’imigambi yabo mibisha. Kandi imigambi mibisha igaruka bene yo. Ese hari ikindi bategereje kitari umugenzo (guhanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije? Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah, ndetse ntuzigera ubona icyahindura umugenzo wa Allah
٤٤.Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze kandi bari bakomeye ndetse banafite imbaraga kubarusha? Nta cyananira Allah mu birere no ku isi. Mu by’ukuri, (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose
٤٥.N’iyo Allah aza kuba ari uhanira abantu ibyo bakoze, nta kiremwa na kimwe kigenda ku isi yari gusigaho; ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe. Kandi igihe cyabo nikigera (ntawe uzamucika), kuko mu by’ukuri, Allah ari Ubona abagaragu be bihebuje. Yahishuriwe i Maka, ig