٣.Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) ari we wayihimbye? (Siko bimeze), ahubwo yo ni ukuri kwaturutse kwa Nyagasani wawe ngo uyifashishe mu kuburira abantu batagezweho n’umuburizi uwo ari we wese mbere yawe, kugira ngo bayoboke
٤.Allah ni we waremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma aganza ku ntebe y’icyubahiro (Ar’shi). Nta wundi murinzi cyangwa umuvugizi muzagira utari we. Ese ubwo ntimutekereza
٥.Ayoborera mu kirere gahunda zose (z’ibiremwa) zigana ku isi, maze zikazamuka zigana iwe mu munsi umwe ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (ku isi)
٩.Maze aramutunganya, amuhuhamo roho imuturutseho; abaha ukumva, amaso n’imitima. Ariko ni gake mushimira
١٠.Baranavuga bati "Ese (nidupfa) tukaburira mu gitaka, tuzasubizwa ubuzima bundi bushya?"Ahubwo bo bahakana kuzahura na Nyagasani wabo
١١.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Malayika w’urupfu ubashinzwe azabatwara ubuzima; hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa
١٢.(Wari kubona bikomeye) iyaba wari kuzabona inkozi z’ibibi zubitse imitwe imbere ya Nyagasani wazo (zigira ziti) "Nyagasani! Twabonye kandi twumvise (ukuri kw’ibyo twahakanaga). Bityo, dusubize (ku isi) dukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, (ubu) twamenye ukuri
١٣.N’iyo tuza kubishaka buri wese twari kumuha ukuyoboka kwe, ariko ijambo (ry’ibihano) rinturutseho ni impamo ko rwose nzuzuza umuriro wa Jahanamu amajini n’abantu bose hamwe
١٤.Ngaho nimusogongere (ibihano) kubera kwibagirwa ko muzahura n’uyu munsi wanyu. Mu by’ukuri, natwe twabibagiwe; bityo nimusogongere ibihano bizahoraho kubera ibyo mwajyaga mukora
١٥.Mu by’ukuri, abemera amagambo yacu, ni babandi igihe bayibukijwe bitura hasi bakubama, banasingiza ishimwe n’ikuzo bya Nyagasani wabo, kandi batibona
١٦.Begura imbavu zabo muburyamo bwabo kugira ngo basabe Nyagasani wabo batinya (ibihano) kandi bizera (ingororano ze), ndetse bakanatanga mu byo twabafunguriye
١٩.Ariko babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubuturo mu ijuru nk’izimano ry’ibyo bajyaga bakora
٢٠.Naho inkozi z’ibibi, ubuturo bwazo buzaba umuriro; buri uko bazajya bashaka kuwuvamo, bazajya bawusubizwamo maze babwirwe bati "Ngaho nimusogongere ibihano by’umuriro mwajyaga muhakana
٢١.Kandi rwose tuzabasogongeza ku bihano byoroheje (bya hano ku isi) mbere y’ibihano bikomeye (byo ku mperuka) kugira ngo bisubireho
٢٢.Ni na nde nkozi y’ibibi kurusha uwibutswa amagambo ya Nyagasani we maze akayatera umugongo? Mu by’ukuri, tuzahana inkozi z’ibibi
٢٣.Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati). Bityo, ntuzagire ugushidikanya ko kuzahura na we 103. Kandi twakigize umuyoboro kuri bene Isiraheli
٢٤.Kandi bamwe muri bo (bene Isiraheli) twabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, ubwo bihanganaga bakanemera amagambo yacu batayashidikanyaho
٢٦.Ese ntibibabera ikimenyetso iyo bibajije umubare w’ibisekuru twarimbuye mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabyo? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso; ese ntibumva
٢٧.Ese ntibabona uko twohereza amazi ku butaka bwumagaye, tukayeresha ibimera bitanga amafunguro ku matungo yabo ndetse na bo ubwabo? Ese ntibabona
٢٩.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku munsi w’urubanza, ukwemera kwa babandi bahakanye ntacyo kuzabamarira kandi ntibazarindirizwa (kugira ngo bicuze)