٦.No mu bantu hari uhitamo amagambo adafite akamaro (nka muzika, indirimbo n’ibindi nkabyo) kugira ngo ayobye (abantu) abakura mu nzira ya Allah kubera kutagira ubumenyi, ndetse bakanakerensa (amagambo ya Allah). Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza
٧.N’iyo asomewe amagambo yacu, atera umugongo yibona akigira nk’aho atayumvise, akamera nk’aho afite ibihato mu matwi. Bityo, muhe inkuru y’ibihano bibabaza
١٠.Yaremye ibirere nta nkingi zibifashe mubona, anashyira ku isi imisozi ishimangiye kugira ngo (isi) itabahungabanya, ndetse anayikwizamo inyamaswa z’amoko yose. Kandi twamanuye amazi mu kirere, maze tumeza (ku isi) buri bwoko bwiza bw’ibimera
١١.Ibi ni ibiremwa bya Allah. Ngaho nimunyereke ibyo ibitari we byaremye? Ahubwo ababangikanyamana bari mu buyobe bugaragara
١٢.Kandi rwose twahaye Luq’manu ubushishozi, (turamubwira tuti) "Ngaho shimira Allah". Kandi ushimiye, mu by’ukuri, (uko) gushimira ni we kugirira akamaro, naho uhakanye (ni we uba wihemukiye); rwose Allah ni Umukungu, Ushimwa cyane
١٣.Kandi (wibuke) ubwo Luq’manu yabwiraga umwana we amugira inama ati "Mwana wanjye! Ntukabangikanye Allah, kuko mu by’ukuri, ibangikanyamana ni igikorwa kibi gihambaye
١٤.Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye imvune yiyongera ku zindi, anamucutsa ku myaka ibiri. Ngaho nshimira unashimire ababyeyi bawe. Iwanjye ni ho byose bizasubira
١٥.Ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya mu byo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire; ariko uzababanire neza ku isi, kandi ujye ukurikira inzira y’unyicuzaho. Hanyuma iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora
١٦.Mwana wanjye! Mu by’ukuri, n’iyo (icyiza cyangwa ikibi cyagira) uburemere bungana nk’ubw’impeke ya Haridali101, kikaba kiri mu rutare, mu birere cyangwa se ikuzimu, Allah azakizana. Mu by’ukuri, Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi uhebuje
١٧.Mwana wanjye! Jya uhozaho amasengesho, ubwirize (abantu) gukora ibyiza, unababuze gukora ibibi, kandi ujye wihanganira ibikubayeho (byose). Mu by’ukuri, ibyo ni bimwe mu byo (buri muntu) agomba kwitwararika
١٨.Kandi ntugahindukize umusaya wawe wibona ku bantu. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro wese, w’umwibone
١٩.Kandi ujye ugenda wiyoroheje ndetse n’ijwi ryawe uricishe bugufi. Mu by’ukuri, ijwi ribi kurusha ayandi ni ijwi ry’indogobe
٢٠.Ese ntimubona ko Allah yaborohereje ibiri mu birere n’ibiri mu isi, akanabasenderezaho ingabire ze; izigaragara n’izitagaragara? Ndetse no mu bantu hari ujya impaka ku byerekeye Allah nta bumenyi, umuyoboro cyangwa igitabo kimumurikira
٢١.N’iyo babwiwe bati "Nimukurikire ibyo Allah yahishuye", baravuga bati "Ahubwo turakurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu". Ese (bazakomeza gukurikira abakurambere babo) kabone n’iyo Shitani yaba ibahamagarira kujya mu bihano by’umuriro ugurumana
٢٢.Kandi uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba anarangwa n’ibikorwa byiza, uwo aba afashe umugozi uboshye ukomeye. Ndetse kwa Allah ni ho herezo rya buri kintu
٢٣.Naho uzahakana, ubuhakanyi bwe ntibuzagutere agahinda! Iwacu ni ho garukiro ryabo maze tukazababwira ibyo bakoze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)
٢٤.Tubanezeza igihe gito (hano ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) tukazabasunikira mu bihano bikomeye
٢٥.N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Ariko abenshi muri bo ntibabizi
٢٧.N’iyo ibiti byose byo ku isi byahinduka amakaramu, inyanja (zigahinduka wino) zikanunganirwa n’izindi nyanja ndwi, ntabwo byakwandikishwa amagambo ya Allah ngo biyarangize. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
٢٨.(Yemwe bantu), ukuremwa kwanyu ndetse no kuzurwa kwanyu mwese (byoroshye nko kurema no kuzura) umuntu umwe. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje
٢٩.Ese ntubona ko Allah yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro, ndetse akaba yaranacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri kimwe kikazenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe? Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora
٣٠.Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari we w’ukuri, naho ibyo basenga bitari we ari ibinyoma, kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose
٣١.Ese ntubona ko amato agenda mu nyanja ku bw’ingabire za Allah kugira ngo abereke bimwe mu bimenyetso bye? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira
٣٢.N’iyo umuhengeri umeze nk’igicucu ubagose ugasa nk’ugiye kubarenga hejuru, (bagira ubwoba) bagasaba Allah bamwibombaritseho. Ariko yabageza imusozi amahoro, bamwe muri bo bagahitamo kuba hagati (yo kwemera no guhakana). Kandi nta we uhinyura amagambo yacu uretse umuhemu ruharwa, umuhakanyi uhambaye
٣٣.Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu, munatinye umunsi umubyeyi atazagira icyo amarira umwana we, cyangwa ngo umwana agire icyo amarira umubyeyi we. Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo ubuzima bw’isi ntibuzabashuke cyangwa ngo umushukanyi mukuru (Shitani) abashuke abakura mu nzira ya Allah
٣٤.Mu by’ukuri, Allah ni we ufite ubumenyi bw’igihe imperuka izabera; (ninawe) umanura imvura kandi azi n’ibiri muri nyababyeyi. Nta muntu ushobora kumenya icyo azakora ejo ndetse nta n’umenya aho azagwa. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose