آر. ام. سي. رواندا · Ikinyarwanda

١.(Iyi ni) isurat twahishuye kandi twanategetse (ko amategeko ayikubiyemo ashyirwa mu bikorwa), ndetse twanayihishuyemo imirongo isobanutse kugira ngo muyitekerezeho
٣١.Unabwire abemeramana b’abagore kujya bubika amaso yabo (birinda kureba ibyaziririjwe) ndetse banarinde ibitsina byabo (kwishora busambanyi). Kandi ntibakagaragaze mu imirimbo yabo, usibye gusa isanzwe igaragara muri yo (uburanga, ibiganza n’ibirenge). Ndetse bajye bamanura imyitero yabo kugera ku bituza byabo. Ntibakanagaragaze imirimbo yabo (ku bandi),usibye gusa ku bagabo babo, ba se, ba sebukwe, abahungu babo, abahungu b’abagabo babo, basaza babo, abisengeneza babo, abahungu babereye ba nyina wabo, abagore bagenzi babo, abacakara babo, abakozi b’abagabo batagira ingufu za kigabo, cyangwa abana batarasobanukirwaiby’ubwambure bw’abagore. Kandi ntibakagende bakubita ibirenge byabo hasi kugira ngo bamenyekanishe imirimbo yabo yihishe. Ndetse mujye mwicuza kwa Nyagasani wanyu mwese, yemwe abemeramana, kugira ngo mukiranuke
٣٣.Kandi abadafite ubushobozi bwo gushaka, bajye bifata kugeza igihe Allah azabahera ubushobozi mu ngabire ze. Ndetse no mu bagaragu banyu, abazashaka ko mugirana amasezerano (yo kubaha ubwigenge), mujye muyagirana igihe mubaziho imico myiza. Kandi mujye mubaha imitungo muyo Allahyabahaye. Ndetse ntimugahatire abaja banyu gukora uburaya mugamije kubona indonke z’isi mu gihe bo bashaka kwifata. Ariko uzabahatira (gukora uburaya), mu by’ukuri nyuma y’uko kubahatira, Allah(azabababarira kuko) ari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
٣٥.Allah ni Urumuri rw’ibirere n’isi. Urumurirwe (ari rwo ukwemera ndetse na Qur’ani bimurikira umutima w’umwemeramana), ni nk’urw’itara riri mu mwenge uri mu rukuta, iryo tara rikaba riri mu kirahuri, icyo kirahure kikaba kimeze nk’inyenyeri irabagirana, ricanishijwe (amavuta) y’igiti cy’umuzeti cyuje imigisha. Si icy’iburasirazuba (ku buryo izuba ritakigeraho ku gicamunsi) cyangwa icy’iburengerazuba (ku buryo izuba ritakigeraho igihe rirashe). Amavuta yacyo asa nk’amurika (ubwayo) n’ubwo yaba atagezweho n’umuriro. (Iyo ashyizwe ku muriro) aba urumuri (rw’amavuta) rugeretse ku rundi rumuri (rw’umuriro). Kandi Allahayobora ku rumuri rwe uwo ashaka. Allahanaha abantu ingero (kugira ngo basobanukirwe), kandi Allah ni Umumenyi wa byose
٥٨.Yemwe abemeye! (Mutegeke) abacakara banyu ndetse na babandi bataragimbuka muri mwe, kujya babasaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) mu bihe bitatu: mbere y’isengesho ryo mu rukerera, igihe mwiyambuye imyambaro yanyu ku manywa (muruhutse), ndetse na nyuma y’isengesho rya nijoro. (Ibyo) bihe bitatu ni ibyanyu by’umwihariko (muruhukamo). Mu bindi bihe bitari ibyo, nta cyaha kuri mwe cyangwa kuri bo kuba mwanyuranyuranamo.Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
٦١.Si bibi ku muntu utabona, uwamugaye, umurwayi cyangwa mwe ubwanyu kuba mwarya mu ngo zanyu, mu ngo za ba so, mu ngo za ba nyoko, mu ngo z’abavandimwe banyu, mu ngo za bashiki banyu, mu ngo za baso wanyu, mu ngo za ba nyogosenge, mu ngo za ba nyokorome, mu ngo za ba nyoko wanyu, mu ngo mufitiye imfunguzo (mwarindishijwe) cyangwa (mu ngo z’) inshuti zanyu. Ndetse si n’ikosa kuri mwe kuba mwasangirira hamwe cyangwa se mukarya intatane. Ariko igihe mwinjiye mu mazu (atuwe ndetse n’adatuwe), mujye musuhuzanya mu ndamutso nziza ituruka kwa Allah kandi yuje imigisha (Assalamu alayikum wa rah’matullahi wa barakatuhu). Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye, kugira ngo musobanukirwe