١٣.Maze tumuha kororoka (kw’abamukomokaho) binyuzemu ntanga (twashyize) mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi)
١٤.Hanyuma intanga (tuyiremamo) urusoro rw’amaraso, hanyuma (tururemamo) ikinyama, muri icyo kinyama turemamo amagufa, maze amagufa tuyambika umubiri, hanyuma (duhuhamo roho) tugihindura ikindi kiremwa (kigaragaza ishusho). Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Umuremyi uhebuje
١٧.Rwose twaremye ibirere birindwi (tubishyira) hejuru yanyu, kandi ntabwo twirengagiza cyangwa ngo turangarane ibiremwa (byacu)
١٨.Twanamanuye amazi (imvura) mu kirere ku rugero rukwiye, tuyagumisha mu butaka, kandi mu by’ukuri, dushoboye no kuyakamya
١٩.Muri ayo mazi, tuyaberezamo imirima y’imitende n’imizabibu, musangamo imbuto nyinshi, ndetse hakanabamo izo murya
٢٠.(Muri ayo mazi kandi Allah yabamerejemo) igiti (cy’umuzeti) cyera (mu kibaya) cy’Umusozi wa Sinayi, kivamo amavuta yifashishwa n’abayafungura
٢١.Kandi mu by’ukuri, mu matungo (iremwa ryayo) harimo inyigisho kuri mwe (zigaragaza ubushobozi bwa Allah). Tubahamo ibyo munywa (amata) biturutse mu nda zayo, kandi (ayo matungo) muyakuramo byinshi bibafitiye akamaro, ndetse amwe muri yo muranayarya
٢٣.Rwose, twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari we (Allah).Ese ntimutinya (ibihano bye)
٢٤.Ariko abanyacyubahiro bo mu bantu be bahakanye, baravuga bati "Uyu ntacyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, icyo ashaka ni ukwishyira hejuru (ngo abategeke). Kandi iyo Allahaza gushaka (kohereza intumwa) yari kohereza Malayika. Ntabwo twigeze twumva ibintu nk’ibi ku babyeyi bacu bo hambere
٢٥.Mu by’ukuri ni umuntu wahanzweho n’amashitani. Bityo, nimutegereze igihe runaka (agarure ubwenge maze areke ibyo avuga cyangwa apfe mumukire)
٢٦.(Nuhu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera kobahakana (ibyo mvuga)
٢٧.Nuko tumuhishurira tugira tuti "Ubaka inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu. Maze itegeko ryacu (ryo kubarimbura) nirisohora, nuko itanura rigapfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije), uzinjizemo ikigabo n’ikigore (kuri buri bwoko bw’inyamaswa), ndetse n’umuryango wawe, usibye abaciriweho iteka muri wo (ari bo umugore wawe n’umwana wawe)". Kandi ntugire icyo umbaza (uvuganira) inkozi z’ibibi. Mu by’ukuri,bo bagomba kurohama
٢٨.Maze wowe n’abo muri kumwe mu nkuge nimumara gutuza, uzavuge uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we waturokoye abantu b’abahakanyi
٢٩.Uzanavuge uti "Nyagasani wanjye! Nyorohereza umpe kururukira ahuje imigisha, kuko ari wowe uhebuje mu kururutsa (abantu mu mahoro)
٣٠.Mu by’ukuri, muri ibyo (kurokora abemeye no kurimbura abahakanye) harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah). Kandi mu by’ukuri, tugerageza (abantu)
٣٢.Maze tuboherereza intumwa (Hudu) ibakomokamo (ibabwira iti) "Nimugaragire Allah, nta yindi mana mufite itari we. Ese ntimutinya (ibihano bye)
٣٣.Maze abanyacyubahiro mu bantu be bahakanye (Allah) bakanahinyura kuzahura n’umunsi w’imperuka, kandi twarabahaye ubuzima bwiza hano ku isi, (baravuga bati) "Uyu nta cyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, urya ibyo murya akananywa ibyo munywa
٣٧.Nta bundi (buzima buzabaho), usibye ubu buzima bwacu bwo ku isi! Turapfa, tukanabaho (hakaza abandi) kandi ntabwo tuzazurwa
٣٩.(Hudu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera kobahakana (ibyo mvuga)
٤١.Maze urusaku rw’ibihano rubatera rutabarenganyije, nuko tubahindura nk’ibishingwe (bireremba hejuru y’amazi). Bityo, kurimbuka ni kube ku bahakanyi
٤٤.Hanyuma twohereza intumwa zacu zigenda zikurikirana, ariko buri uko intumwa yageraga mu bantu bayo (yatumweho) barayihinyuraga. Nuko tugenda tubakurikiza (ibihano) bamwe ku bandi, kandi tubagira iciro ry’imigani (kugira ngo bizabere isomo n’inyigisho ku bazabaho nyuma). Bityo, kurimbuka ni kube ku bantu batemera
٤٦.(Tubohereza) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko (barabasuzugura) bagaragaza ubwibone, kandi bari abantu bishyira hejuru
٥٠.Twanagize mwene Mariyamu (Issa)na nyina, ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu), nuko tubatuza ahirengeye, hatekanye kandi hari amazi
٥١.Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
٥٢.Kandi mu by’ukuri, uyu muryango wanyu (idini rya Islam) ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo nimuntinye (mwubahiriza ibyo nabategetse)
٥٦.Tubibihutishiriza ku bw’ineza (bakwiye)? (Siko bimeze) ahubwo (ni ukubareshya) nyamara ntibabimenya
٦٠.Ndetse na babandi batanga (amaturo) mu byo bahawe, imitima yabo ifite ubwoba kuko (batekereza ko) bazasubira kwa Nyagasani wabo
٦٢.Kandi ntawe dutegeka gukora icyo adashoboye, ndetse dufite igitabo kivuga ukuri (cyanditsemo ibikorwa byabo), kandi ntibazarenganywa
٦٣.Ahubwo imitima yabo iri mu bujiji (bwo kudasobanukirwa) iyi (Qur’an), ndetse hari n’ibindi bikorwa (bibi) bakora bitari ibyo
٦٧.(Muvugako Umusigiti Mutagatifu wa Maka ari uwanyu ntawawubakuramo) mukawiratana, naho nijoro mukarara muvuga nabi (iyi Qur’an)
٦٨.Ese ntibatekereza ku magambo (ya Allah), cyangwa (babuzwa kuyemera nuko) bagezweho n’ibitarageze ku babyeyi babo bo hambere
٦٩.Cyangwa (babuzwa kuyoboka) no kuba bataramenye Intumwa yabo (Muhamadi), bikaba ari byo bituma bayihakana
٧٠.Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) yahanzweho n’amashitani? (Siko bimeze), ahubwo yabazaniye ukuri (idini ya Isilamu) ariko abenshi muri bo banga ukuri
٧١.Kandi iyo ukuri kuza kuba kujyanye n’ibyifuzo byabo, rwose ibirere n’isi ndetse n’ibibirimo byari kwangirika. Nyamara twabazaniye urwibutso rwabo (Qur’an), ariko barutera umugongo
٧٢.Cyangwa (babuzwa kwemera) no kuba waba ubasaba igihembo (kugira ngo ubagezeho ubutumwa)? (Siko bimeze!) Ahubwo, ibihembo byaNyagasani wawe nibyo byiza, kandi ni we uhebuje mu batanga amafunguro
٧٥.N’iyo tuza kubagirira impuhwe tukabakuriraho ingorane barimo, bari gukomeza gutsimbarara ku bwigomeke bwabo, barindagira
٧٦.Kandi rwose twabahaye ibihano ariko ntibaca bugufi kuri Nyagasani wabo, ndetse ntibanamusaba bibombaritse
٧٧.Kugeza ubwo (ku munsi w’imperuka) tuzabafungurira umuryango w’ibihano bikaze, maze bakazabibamo bihebye
٧٨.Kandi (Allah) ni we wabahaye ukumva, ukubona ndetse (abaha) n’imitima (kugira ngo musobanukirwe), ariko ni gake mushimira
٨٠.Kandi ni we utanga ubuzima akanatanga n’urupfu, ndetse ni na we ugenga ukubisikana kw’ijoro n’amanywa. Ese ntimugira ubwenge
٨٣.Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’ababyeyi bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere
٨٦.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde Nyagasani w’ibirere birindwi, ndetse ni na nde Nyagasani w’intebe y’ubwami ihambaye (Arshi)
٨٨.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, akaba ari nawe urinda (umwikinzeho) mu gihe ntawarinda (uwo yageneye ibihano), niba mubizi
٩١.Ntabwo Allahagira umwana kandi nta yindi manaabangikanye nawe. (Iyo haza kubaho imana nyinshi), buri mana yari kwiharira ibyo yaremye, kandi zimwe zari kuganza izindi. Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo
٩٣.Vuga (yewe Muhamadi) uti"Nyagasani wanjye!Ni biba ngombwa ko unyereka ibyo (bihano) basezeranyijwe
٩٩.(Bazakomeza guhakana) kugeza ubwo umwe muri bo agezweho n’urupfu, maze akavuga ati "Nyagasani wanjye!Ngarura (ku isi)
١٠٠.Kugira ngo mbashe gukora ibyiza ntakoze. Ibyo ntibishoboka! Mu by’ukuri, ibyo ni amagambo yivugira, kandi inyuma yabo hari urusika (rubabuza kugaruka ku isi) kuzageza ku munsi bazazurirwaho
١٠١.Hanyuma impanda nivuzwa, nta masano azarangwa hagati yabo kuri uwo munsi, ndetse nta n’uzaba yitaye ku wundi
١٠٣.Naho ab’iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izagira uburemere buke; abo ni bo bazaba barihemukiye, bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo
١٠٧.Nyagasani wacu!Wudukuremo (udusubize ku isi). Nituramuka dusubiye (mu buyobe), mu by’ukuri,tuzaba turi inkozi z’ibibi
١٠٩.Mu by’ukuri, hari itsinda mu bagaragu banjye (ryajyaga risaba Allah) rigira riti "Nyagasani wacu! Twaremeye, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje abandi mu kugira impuhwe
١١٤.(Allah) avuge ati "Mwamaze igihe gito cyane. Iyaba mwari muzi (ko igihe mugiye kumara ari cyo kirekire kuruta icyo mwamaze ku isi, muba mwaremeye)
١١٦.Bityo, Allah asumba byose, Umwami w’ukuri; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we, Nyagasani w’intebe y’icyubahiro
١١٧.N’uzabangikanya Allah n’ikindi kintu adafitiye gihamya, rwose ibarura rye rizakorwa na Nyagasani we. Mu by’ukuri, abahakanyi ntibazatsinda
١١٨.Unavuge (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye! Babarira unagire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje abandi mu kugira impuhwe