آر. ام. سي. رواندا · Ikinyarwanda

١.Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we wahishuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo (Qur’an), hanyuma ntiyagishyiramo inenge (iyo ari yo yose)
١٩.Uko ni na ko twabakanguye (tubakuye mu bitotsi by’igihe kirekire) kugira ngo babazanye. Umwe muri bo aravuga ati "Mumaze igihe kingana iki (aha)?" (Bamwe) baravuga bati "(Dushobora kuba) tumaze umunsi cyangwa igice cy’umunsi". (Abandi) baravuga bati "Nyagasani wanyu ni we uzi neza igihe mumaze (aha)". Ngaho nimwohereze umwe muri mwe mu mujyi ajyane iki giceri cyanyu cya Feza, arebe ibiryo byiza kurusha ibindi maze abazaniremo amafunguro. Kandi yitwararike ntatume hagira ubamenya n’umwe
٢٢.(Bamwe mu bahawe igitabo) bazavuga bati "Bari batatu n’imbwa yabo ikaba iya kane; naho (abandi) bavuge bati "Bari batanu n’imbwa yabo ikaba iya gatandatu, (ibyo) ari ugukekeranya ku byo batazi"; (abandi nabo) bavuge bati "Bari barindwi n’imbwa yabo ikaba iya munani". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nyagasani wanjye ni we uzi byimazeyo umubare wabo"; ntawe uzi umubare wabo (nyakuri) uretse bake. Bityo ntukajye impaka ku bijyanye (n’umubare wabo) keretse ufite ibimenyetso bigaragara (twaguhishuriye), kandi ntuzagire n’umwe (mu bahawe igitabo) ubaza inkuru yabo (kuko ntayo bazi)