1.Mu by’ukuri, twohereje Nuhu ku bantu be (tugira tuti) "Burira abantu bawe mbere y’uko ibihano bibabaza bibageraho
4.(Ibyo nimubikora, Allah) azabababarira ibyaha byanyu, anabahe kubaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri, iyo igihe ntarengwa (cyo gupfa) Allah yagennye kigeze nticyongerwa, iyaba mwari mubizi
5.(Nuhu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nahamagariye abantu banjye ijoro n’amanywa (ko bagomba gusenga Imana imwe)
7.Kandi mu by’ukuri, buri uko nabahamagariraga (kwemera Imana imwe) kugira ngo ubababarire ibyaha byabo, bashyiraga intoki mu matwi, bakitwikira imyambaro, bagatsimbarara ndetse bakanibona cyane
10.Narababwiye nti "Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu, mu by’ukuri ni we uhebuje mu kubabarira ibyaha
21.Nuhu aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, (abantu banjye) banyigometseho, banakurikira uwo imitungo n’abana bitagize icyo byongerera uretse igihombo
23.Baranavuga bati "Rwose ntimuzareke imana zanyu, kandi ntimuzareke (gusenga) Wadan, Suwa’a, Yagutha, Ya’uqa ndetse na Nasra
24.(Nuhu aravuga ati) "Kandi rwose (ibyo bigirwamana) byayobeje benshi. Bityo (yewe Allah), ntuzagire ikindi wongerera ababangikanyamana kitari ubuyobe
25.Kubera ibyaha byabo, baroretswe kandi bazinjizwa mu muriro, ndetse ntibazigera babona ababatabara batari Allah
27.Kuko mu by’ukuri nubareka, bazayobya abagaragu bawe, kandi ntibazigera babyara abandi batari abanyabyaha b’abahakanyi
28.(Nuhu aravuga ati) "Nyagasani wanjye! Mbabarira, njye n’ababyeyi banjye, n’uzinjira mu nzu yanjye ari umwemeramana, ndetse n’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi ntuzagire ikindi wongerera abahakanyi kitari ukorama