2.Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya usenga Allah umwibombaritseho
3.Mumenye ko Allah ari we nyir’idini ritunganye. Naho babandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) "Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah". Mu by’ukuri, Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane
4.Iyo Allah aza gukenera kugira umwana, yari gutoranya uwo ashaka mu byo yaremye. Ubutagatifu ni ubwe! Ni we Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga
5.Yaremye ibirere n’isi mu kuri. Yorosa ijoro ku manywa akanorosa amanywa ku ijoro. Anacisha bugufi izuba n’ukwezi; buri kimwe kizenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Mumenye ko we (Allah) ari Umunyembaraga zihebuje, Umunyembabazi uhebuje
6.Yabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we (Hawa) amumukomoyemo. Yabaremeye amatungo umunani (ingabo n’ingore mu ngamiya, inka, intama ndetse n’ihene). Abaremera muri nyababyeyi za ba nyoko, mu byiciro bikurikirana, mu myijima itatu (mu nda, muri nyababyeyi no mu ngobyi). Uwo ni we Allah Nyagasani wanyu, Nyir’ubwami bwose. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari we. Ese ni gute mureka kugaragira (Allah wenyine)
7.(Yemwe bantu) nimuramuka muhakanye, mu by’ukuri, Allah arihagije (ntacyo abakeneyeho), ndetse ntiyishimira ubuhakanyi ku bagaragu be. Ariko iyo mushimiye (mukanemera), arabyishimira. Kandi ntawe uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma igarukiro ryanyu rizaba kwa Nyagasani wanyu, maze ababwire ibyo mwakoraga. Mu by’ukuri, we ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)
8.N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, asaba Nyagasani we amwicuzaho. Nyamara (Allah) yamuha ku ngabire ze, akibagirwa icyatumaga asaba mbere, maze agashyiraho ibigirwamana bibangikanye na Allah, kugira ngo ayobye (abantu) kugana inzira ye. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Inezeze gake mu buhakanyi bwawe! Mu by’ukuri, uri mubazajya mu muriro
9.Ese wawundi usenga (Allah) mu bihe by’ijoro, yubama, anahagarara (kubera) gutinya imperuka, aniringira impuhwe za Nyagasani we (ni kimwe na wa wundi uhakana Allah?) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese abafite ubumenyi bahwanye n’abatabufite? Mu by’ukuri, abanyabwenge ni bo babizirikana
10.Vuga uti "Yemwe bagaragu banjye bemeye! Nimutinye Nyagasani wanyu; babandi bakoze neza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Kandi isi ya Allah ni ngari (niba aho muri bitaborohera gusenga Allah, nimwimukire ahandi). Mu by’ukuri, abihangana bazagororerwa ibihembo byabo byuzuye, nta kubara
13.Vuga uti "Mu by’ukuri, mfite ubwoba bw’ibihano by’umunsi uhambaye, igihe naba nigometse kuri Nyagasani wanjye
15.Ngaho nimugaragire ibyo mushaka bitari we.Vuga uti "Mu by’ukuri, abanyagihombo ku munsi w’imperuka ni babandi bazaba baroretse roho zabo ndetse n’iz’imiryango yabo". Rwose icyo kizaba ari cyo gihombo kigaragara
16.Bazaba batwikiriwe n’igicu cy’umuriro ndetse no munsi yabo hari ikindi. Ibyo ni byo Allah atinyisha abagaragu be. Bityo bagaragu banjye, nimuntinye
17.Naho babandi bitandukanyije no gusenga ibigirwamana bakagarukira Allah (bamwicuzaho), bateganyirijwe inkuru nziza. Bityo, geza inkuru nziza ku bagaragu banjye
18.Babandi batega amatwi amagambo (menshi avugwa) maze bagakurikira ameza muri yo. Abo ni bo Allah yayoboye kandi ni bo banyabwenge
19.Nonese wawundi uzahamwa n’ijambo ry’ibihano (washobora kumuyobora)? Ese washobora kurokora uri mu muriro
20.Ariko babandi batinya Nyagasani wabo, bazagororerwa amazu yubatse agerekeranye; imigezi itemba imbere yayo. (Iri) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano
21.Ese ntujya ubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere maze akayinjiza mu butaka, hanyuma akaba amasoko nuko akayameresha ibihingwa by’amabara atandukanye, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagana) akabihindura utuvungukira? Mu by’ukuri, muri ibyo hari urwibutso ku banyabwenge
22.Ese uwo Allah yaguriye igituza (akayoboka) Isilamu, akanaba mu rumuri ruturutse kwa Nyagasani we (yaba kimwe n’ufite umutima winangiye)? Bityo, ibihano bikomeye bizaba ku bafite imitima inangiye, itibuka Allah. Abo bari mu buyobe bugaragara
23.Allah yahishuye inkuru nziza kurusha izindi; ari cyo gitabo (Qur’an) gifite imirongo yuzuzanya kandi yisubiramo (itarambirana), ituma imibiri y’abatinya Nyagasani wabo ikangarana (iyo bayumvise isomwa), hanyuma imibiri n’imitima byabo bikoroha (bikabasha) gusingiza Allah. Uwo ni wo muyoboro wa Allah ayoboresha uwo ashatse; kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora
24.Ese uzaba ahungisha uburanga bwe ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka (yaba kimwe n’uzinjira mu ijuru mu buryo bworoshye)? Icyo gihe inkozi z’ibibi zizabwirwa ziti "Ngaho nimusogongere ibyo mwakoraga
26.Nuko Allah abasogongeza ugusuzugurika mu buzima bwo ku isi, kandi ibihano byo ku mperuka ni byo biruta ibindi; iyaba bari babizi
29.Allah yatanze urugero rw’umuntu (umugaragu) uhatswe na ba shebuja benshi batavuga rumwe, n’umuntu uhatswe na shebuja umwe. Ese abo bombi wabagereranya? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi
32.Ni nde nkozi y’ibibi ya cyane kurusha uhimbira Allah ikinyoma, akanahakana ukuri igihe kumugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho buturo bw’abahakanyi
36.Ese Allah ntahagije (kuba umurinzi w’) umugaragu we? Nyamara bagukangisha (ibyo basenga) bitari we! Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora
37.Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ntawamuyobya. Ese Allah si Umunyembaraga zihebuje, Nyir’uguhora
38.N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi"? Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga uti "Ngaho nimumbwire! Ese ibyo musenga bitari Allah, Allah aramutse ashatse ko icyago kimbaho byagikuraho? Cyangwa agashaka ko impuhwe zingeraho, byakumira impuhwe ze"? Vuga uti " Allah arampagije kandi abiringira bajye ari we biringira
39.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka, nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Hanyuma muzamenya
41.Rwose twaguhishuriye igitabo mu kuri kigenewe abantu bose. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi wowe ntabwo uri umuhagararizi wabo
42.Allah ni we utwara roho z’abantu iyo igihe cyazo cyo gupfa kigeze, ndetse (ni nawe utwara) iz’abasinziriye igihe cyazo cyo gupfa kitaragera. Nuko akagumana roho z’abo yageneye (gupfa), maze izindi akazohereza (mu mibiri yazo, zikabaho) kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu batekereza
43.Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho abavugizi batari Allah? Vuga uti "Nonese n’iyo baba ntacyo batunze cyangwa bazi (mukomeza kubiringira)
44.Vuga uti "Ubuvugizi bwose ni ubwa Allah. Ni we Nyir’ubwami bw’ibirere n’isi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa
45.Kandi iyo havuzwe Allah wenyine, imitima y’abatemera imperuka irabyinubira, nyamara havugwa ibitari we (Allah), bakanezerwa
46.Vuga uti "Nyagasani wanjye! Muremyi w’ibirere n’isi! Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Ni wowe uzakiranura abagaragu bawe ku byo batavugagaho rumwe
47.Kandi iyo abahakanyi baza kuba bafite ibiri mu isi byose ndetse n’ibindi nka byo, bari kubitangaho inshungu kugira ngo bibarinde ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka. Kandi bazagaragarirwa n’ibyo batakekaga (ibihano) biturutse kwa Allah
49.N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, aradusaba hanyuma (ya makuba) twayahinduramo ingabire ziduturutseho, akavuga ati "Mu by’ukuri, ibi nabihawe kubera ubumenyi bwanjye (ku bw’ibyo sinkeneye gushimira Allah). (Si ko bimeze,) ahubwo ni ibigeragezo, uretse ko abenshi muri bo batabizi
51.Nuko bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Kandi na babandi bakoze ibibi muri bo bazagerwaho n’ingaruka z’ibibi bakoze, ndetse ntibananiye (Allah kuba yabahana bakiri ku isi)
52.Ese ntibazi ko Allah yongerera amafunguro uwo ashatse akanayagabanyiriza (uwo ashatse)? Mu by’ukuri, muri ibyo hari inyigisho ku bantu bemera
53.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bagaragu banjye bihemukiye! Ntimwihebe kuko impuhwe za Allah zikiriho. Mu by’ukuri, Allah ababarira ibyaha byose. Kandi ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
54.Kandi nimwicuze kwa Nyagasani wanyu munamwicisheho bugufi mbere y’uko mugerwaho n’ibihano, hanyuma ntimutabarwe
55.Munakurikire ibyiza mwahishuriwe (Qor’an) biturutse kwa Nyagasani wanyu, mbere y’uko mugerwaho n’ibihano bibatunguye mutabizi
56.(Ibyo ni) ukugira ngo hatazagira uvuga ati "Mbega akaga ngizekubera kudohoka ku mategeko ya Allah, kandi rwose nari umwe mu bayakerensaga
58.Cyangwa se igihe azaba abonye ibihano akavuga ati "Rwose iyaba nari (mbonye amahirwe yo kugaruka ku isi), nari kuzaba mu bakora ibyiza
59.(Azasubizwa ati) "Niko biri! Rwose wagezweho n’ibimenyetso byanjye maze urabihakana, uribona ndetse uba umwe mu bahakanyi
60.Ndetse no ku munsi w’imperuka, uzabona uburanga bwa babandi bahimbiye Allah (ibinyoma) bwijimye. Ese muri Jahanamu si ho buturo bw’abibone
61.Kandi Allah azarokora babandi batinye Nyagasani wabo abaha ibyicaro byabo byiza (mu Ijuru). Ntibazigera bagerwaho n’ikibi (icyo ari cyo cyose) ndetse ntibazagira n’agahinda
63.Ni we nyir’imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Naho babandi bahakanye ibimenyetso bya Allah, ni bo bazaba abanyagihombo
65.Kandi rwose warahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko (intumwa) zakubanjirije (zahishuriwe) ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba impfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo
67.Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye. No ku munsi w’imperuka ibiri mu isi byose bizaba biri mu kuboko kwe, ndetse n’ibirere bizazingazingirwa mu kuboko kwe kw’iburyo. Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo)
68.Nuko ubwo impanda izavuzwa, abari mu birere no mu isi bazagwa igihumure (bapfe), uretse uwo Allah azashaka. Hanyuma yongere ivuzwe bwa kabiri, maze bahaguruke (bazuke bose) bategereje (uko Allah ari bubagenze)
69.Kandi isi izamurikirwa n’urumuri rwa Nyagasani wayo, nuko buri wese ahabwe igitabo (cy’ibikorwa bye), hanyuma abahanuzi n’abahamya bazanwe, maze (abantu) bacirwe urubanza mu kuri, badahugujwe
71.Abahakanyi bazashorerwa bajyanwa muri Jahanamu mu dutsiko, kugeza ubwo bazayigeraho maze imiryango yayo igafunguka, nuko abarinzi bayo bavuge bati "Ese ntimwagezweho n’intumwa zibaturutsemo, zibasomera amagambo (Ayat) ya Nyagasani wanyu, ndetse zinababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu?"Bazavuga bati "Yego! Ahubwo ijambo ry’ibihano ryabaye impamo ku bahakanyi (ari bo twe)
72.Nuko babwirwe bati "Nimwinjire mu miryango ya Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone
73.Naho babandi batinye Nyagasani wabo, bazayoborwa mu ijuru bari mu matsinda kugeza ubwo bazarigeraho maze imiryango yaryo ifunguke, nuko abarinzi baryo bavuge bati "Amahoro nabe kuri mwe! Mwakoze neza, ngaho nimuryinjiremo (muribemo) ubuziraherezo
74.Nabo bavuge bati "Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, we wubahirije isezerano rye akanaduha kuzungura ubutaka bw’Ijuru tukaba dutuye aho dushaka. Ku bw’ibyo, ibihembo byiza ni iby’abakora neza
75.Uzabona kandi abamalayika bakikije intebe y’ubwami (ya Allah), basingiza ikuzo n’ishimwe bya Nyagasani wabo. Kandi (ibiremwa byose) bizakiranurwa mu kuri. Nuko havugwe ngo "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose