7.Kandi n’ubwo warangurura ijwi (cyangwa ukavuga bucece, byose ni kimwe kuko) mu by’ukuri, (Allah) azi amabanga ndetse n’ibyihishe cyane (kurenza ayo mabanga)
10.Ubwo yabonaga umuriro nuko akabwira ab’iwe ati "Mugume aha! Mu by’ukuri, ndabutswe umuriro, hari ubwo nabazaniraho igishirira, cyangwa kuri uwo muriro nkahasanga uwatuyobora (inzira)
12.Mu by’ukuri, ndi Nyagasani wawe, bityo kwetura inkweto zawe kuko uri mu kibaya gitagatifu cya Tuwa
14.Mu by’ukuri, ndi Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa itari njye. Bityo, jya unsenga kandi unahozeho amasengesho kugira ngo unyibuke
16.Bityo, uramenye umuntu utayemera (imperuka) agakurikira ibyo umutima we ukunda, ntazakubuze kuyemera bitazakuviramo kurimbuka
18.(Musa) aravuga ati "Ni inkoni yanjye nishingikiriza, nkanayimanuza amababi y’ibiti ngaburira intama zanjye, kandi mfite n’ibindi nyikoresha
22.Unashyire ukuboko kwawe mu kwaha, kuravamo kurabagirana bidatewe n’uburwayi; icyo kiraba ari ikindi gitangaza
24.(Allah aramubwira ati) "Jya kwa Farawo (umuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri, akabije kwigomeka
25.(Musa) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Agura igituza cyanjye (kugira ngo mbashe gusohoza ubutumwa bwawe)
39.Shyira (uwo mwana) mu isanduku maze uyinage mu mugezi, hanyuma umugezi uzayigeza ku nkombe, maze izatoragurwe n’umwanzi wanjye (Farawo) ari na we mwanzi we. Kandi naguhundagajeho urukundo rwanjye (yewe Musa), kugira ngo ukurire mu maso yanjye (nkurinze)
40.(Wibuke) ubwo mushiki wawe yagendaga (agukurikiye maze akabwira abagutoraguye) ati "Ese mbarangire uwamurera?" Nuko tukugarura kwa nyoko kugira ngo yishime kandi ntakomeze kugira agahinda. Hanyuma uza kwica umuntu (w’umunyamisiri, utabigambiriye), tugukiza akababaro (igihe wicuzaga tukakubabarira, tukanagukiza imigambi y’abashakaga kukwica), nuko tukunyuza mu bigeragezo bikomeye. Nyuma (waje guhungira) mu bantu b’i Madiyani imyaka myinshi, nuko uza kugaruka (mu Misiri) nk’uko byagenwe, yewe Musa
42.(Yewe Musa!) "Genda wowe n’umuvandimwe wawe (Haruna) mwitwaje ibitangaza byanjye, kandi ntimuzadohoke mu kunsingiza
43.(Allah arababwira ati) "Nimujye kwa Farawo (mumuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri, akabije kwigomeka
45.(Musa na Haruna) baravuga bati "Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, turatinya ko yahita atugirira nabi cyangwa agakomeza kwigomeka
47.Mumugereho maze mumubwire muti "Mu by’ukuri,turi intumwa za Nyagasani wawe, (udutumye) ngo urekure bene Isiraheli tujyane kandi ntubatoteze, kuko rwose twaje twitwaje igitangaza giturutse kwa Nyagasani wawe! Kandi amahoro nabe k’uwakurikiye umuyoboro (utunganye)
52.(Musa) aravuga ati "Ubumenyi bwabyo buri mu gitabo kwa Nyagasani wanjye. Nyagasani wanjye ntajya yibeshya cyangwa ngo yibagirwe
53.Ni we wabagiriye isi nk’isaso, anabashyiriramo amayira menshi ndetse anabamanurira amazi mu kirere (imvura), maze tuyameresha amoko y’ibimera atandukanye
54.Ngaho nimurye (muri ibyo bimera) munabiragiremo amatungo yanyu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah) ku banyabwenge
55.Twabaremye tubakomoye mu gitaka, ni nacyo tubasubizamo (igihe mwapfuye), ndetse ni nacyo tuzongera kubavanamo ku yindi nshuro (igihe cyo kuzurwa)
57.(Farawo) aravuga ati "Ese wazanywe no kutwirukana mu gihugu cyacu ukoresheje uburozi bwawe, yewe Musa
58.Rwosenatwe tuzakuzanira uburozi bumeze nka bwo; bityo tanga igihe n’ahantu hakwiye ho kuzahurira nawe, ku buryo ntawe uzabura muri twese
59.(Musa) aravuga ati "Tuzahure ku munsi mukuru mwaserutse, kandi (icyo gihe) abantu bazakoranywe ari mu gitondo ku gasusuruko
60.Nuko Farawo aragenda, maze acura imigambi ye mibisha, nyuma agaruka (kuri wa munsi mukuru bumvikanye)
61.Musa arababwira ati "Muramenye mutorama! Ntimuhimbire Allah ikinyoma atavaho akabarimbuza ibihano. Kandi rwose abahimbiye (Allah) ikinyoma bazorama
63.(Abarozi) baravuga bati "Aba bombi (Musa na Haruna) ni abarozi. Umugambi wabo ni uwo kubikurana mu gihugu cyanyu bakoresheje uburozi bwabo, bakabakura ku myemerere yanyu ntangarugero
64.(Barabwirana bati) "Ngaho nimwegeranye imigambi yanyu, maze muze ku murongo. Kandi uri burushe abandi uyu munsini we uri butsinde
66.(Musa) aravuga ati "Ahubwo nimube ari mwe mubanza kunaga! (Bakimara kunaga) imigozi n’inkoni byabo bimugaragarira nk’ibiri kugenda (nk’inzoka) kubera uburozi bwabo
69.Ngaho naga hasi ikiri mu kuboko kwawe kw’iburyo (inkoni)! Kiraza kumiragura ibyo bakoze. Mu by’ukuri, ibyo bakoze ni ubucakura bw’abarozi, kandi umurozi ntashobora gutsinda uko yaba ameze kose
70.(Nuko Musa anaga inkoni hasi maze ihinduka inzoka nini, imiragura ibyo bari bakoze) abarozi bitura hasi barubama, baravuga bati "TwemeyeNyagasani wa Haruna na Musa
71.(Maze Farawo) aravuga ati "(Musa) mumwemeyembere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri, ni we muyobozi wanyu mukuru wabigishije uburozi. Rwose ndabaca amaboko n’amaguru imbusane, maze mbabambe ku biti by’imitende, hanyuma muraza kumenya muri twembi; (njye Farawo n’Imana ya Musa) ushobora gutanga ibihano bikomeye kandi bihoraho
72.(Abarozi) baravuga bati "Ntidushobora kuguhitamo turetse ibyo (Musa) yatugejejeho (by’ibitangaza) bigaragara, (cyangwa se ngo) tureke Uwaduhanze! Ngaho ca iteka uko ubishaka kuko mu by’ukuri, iteka uca ni iry’ububuzima bw’isi
73.Mu by’ukuri, twemeye Nyagasani wacu kugira ngo atubabarire amakosa yacu n’uburozi waduhatiye gukora. Kandi Allah ni mwiza (kukurusha wowe Farawo) ndetse ahoraho
74.Mu by’ukuri, uzajya kwa Nyagasani we ari inkozi y’ibibi, azashyirwa mu muriro wa Jahanamu,kandi ntazigera awuboneramo urupfu n’ubuzima (bwiza)
75.Ariko uzamusanga ari umwemeramana kandi yarakoze ibikorwa byiza, abo bazaba bari mu nzego zo hejuru
76.(Mu) busitani buhoraho, buzaba butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’abiyejeje (birinda gukora ibyo Allah yaziririje)
77.Kandi rwose twahishuriye Musa (tugira) tuti "Jyana abagaragu banjye nijoro, unabacire inzira yumutse mu nyanja udatinya ko (Farawo) yakugeraho (ngo akugirire nabi), cyangwa ngo utinye (kurohama)
78.Nuko Farawo n’ingabo ze barabakurikira, maze (Farawo n’izo ngabo) barengerwa n’inyanja uko bakabaye
80.Yemwe bene Isiraheli! Rwose twabakijije umwanzi wanyu (Farawo), tunabasezeranya (kugera amahoro) iruhanderw’iburyo bw’Umusozi(wa Sinayi), nuko tunabamanurira (amafunguro ya) Manu na Saluwa
81.(Tugira tuti) "Nimurye mu byiza twabafunguriye kandi ntimuzarengere, mutazavaho mugerwaho n’uburakari bwanjye, kuko rwose ugezweho n’uburakari bwanjye aba yoramye
82.Kandi mu by’ukuri, mbabarira uwicujije, akemera, agakora ibikorwa byiza, hanyumaakayoboka (inzira igororotse)
84.(Musa) aravuga ati "Bari inyuma yanjye barankurikiye; nihutiye kugusanga Nyagasani, kugira ngo wishime
85.(Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, abantu bawe twabahaye ikigeragezo nyuma y’uko ugiye, nuko Samiriyu arabayobya )abashishikariza gusenga akamasa
86.Nuko Musa agaruka mu bantu be arakaye kandi anababaye. Aravuga ati "Bantu banjye! Ese Nyagasani wanyu ntiyabahaye isezerano ryiza (ryo kubahishurira Tawurati)? Ese igihe cy’isezerano cyababanye kirekire (murarambirwa)? Cyangwa mwashatse ko uburakari bwa Nyagasani wanyu bubageraho, muca ukubiri n’isezerano ryanjye (muhitamo gusenga akamasa muretse Allah)
87.Baravuga bati "Ntitwaciye ukubiri n’isezerano ryawe ku bushake bwacu, ahubwo twikorejwe imitwaro y’imitako y’abantu (ba Farawo) nuko tuyijugunya (mu muriro) nk’uko Samiriyu yabigenje
88.Nuko (muri ya mitako yajugunywe mu muriro, Samiriyu) ababumbiramo akamasa kameze nk’akabira, maze (bamwe muri bo) baravuga bati "Iyi ni yo mana yanyu,ikaba ari na yo mana ya Musa, uretse ko (Musa)yibagiwe (imana ye)
89.Ese ntibabona ko (iyo mana) itagira ijambo (na rimwe) yabasubiza, ndetse ko nta n’ubushobozi ifite bwo kugira ikibi yabatwara cyangwa ngo igire icyiza yabamarira
90.Kandi rwose Haruna yari yarabibabwiye na mbere, ati "Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, mwaguye mu kigeragezo (cyo gusenga akamasa), kandi mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni (Allah) Nyirimpuhwe; bityo nimunkurikire kandi mwumvire itegeko ryanjye
92.(Ubwo Musa yari agarutse) yaravuze ati "YeweHaruna! Ubwo wabonaga bamaze kuyoba, ni iki cyakubujije
94.(Haruna) aravuga ati "Mwana wa mama! Winkurura ubwanwa unanjegeza umutwe! Mu by’ukuri, natinye ko uzavuga ko natandukanyije bene Isiraheli, nkaba ntaranubahirije ijambo ryawe
96.(Samiriyu) aravuga ati "Nabonye ibyo batabashije kubona, nuko mfata mu kiganza igitaka cy’aho (ifarasi ya Malayika Gaburiyeli) yakandagiye nkinaga (mu muriro). Uko ni ko nibwiye
97.Musa aravuga ati "Hoshi genda! Kandi (igihano cyawe) mu buzima, kizaba kubaho uvuga uti "Ntunkoreho (uzabaho uri igicibwa)! Kandi ufite n’isezerano (ryo guhanwa) utazagira aho uhungira. Ikindi kandi reba iki kigirwamana cyawe wahoraga usenga, turagitwika ntakabuza, maze dute ivu ryacyo mu nyanja
98.Rwose (mwa bantu mwe) Imana yanyu ni Allah wenyine. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Azi buri kintu cyose
99.Nguko uko tukubarira inkuru z’abakubanjirije (yewe Muhamadi). Kandi mu by’ukuri, twaguhaye urwibutso ruduturutseho (Qur’an ntagatifu)
100.Uzarutera umugongo (ntarwemere ndetse ntanakurikize ibirurimo), mu by’ukuri, azikorera umutwaro (w’ibyaha) ku munsi w’imperuka
102.Umunsi impanda izavuzwa, tuzakoranya inkozi z’ibibi kuri uwo munsi zisa n’ibara ry’ubururu (kubera ubwoba bukabije)
104.(Allah azavuga ati) "Tuzi neza ibyo bazavuga, ubwo ubarusha ubwenge muri bo azavuga ati "(Ku isi) mwahamaze igihe kitarenze umunsi umwe
105.Baranakubaza ku byerekeye (iherezo ry’) imisozi (ku munsi w’imperuka). Vuga uti "Nyagasani wanjye azayiritura ihinduke ivumbi ritumuka
108.Kuri uwo munsi (abantu bose) bazakurikira (ijwi ry’) umuhamagazi (uzaba abahamagarira kujya ku gihagararo cy’imperuka) ntawe unyuranyije nawe. Ndetse amajwi (yose) azaca bugufi imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe, kandi nta yandi majwi uzaba wumvauretse kongorerana
109.Kuri uwo munsi nta buvugizi buzagira akamaro usibye gusa uwo (Allah) Nyirimpuhwe azaha uburenganzira (bwo gukora ubuvugizi), kandi akanamwemerera kuvuga
110.(Allah) azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku munsi w’imperuka), kandi bo ntibashobora kumumenya wese
111.Kandi uburanga bwose (ku munsi w’imperuka) buzaba bwaciye bugufi imbere ya (Allah), Uhoraho akanabeshaho ibiriho byose. Kandi inkozi z’ibibi zizakorwa n’ikimwaro
112.N’ukora ibyiza kandi ari umwemera, ntazigera atinya kurenganywa cyangwa kwamburwa (ibyiza yakoze)
113.Uko ni ko twahishuye Qur’an mu rurimi rw’Icyarabu, tunayisobanuramo ibibaburira kugira ngo barusheho gutinya (Allah) cyangwababikuremo isomo
114.Ubutungane ni ubwa Allah, Umwami w’ukuri. Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire ubwira (mu kwakira) Qur’anmbere y’uko kuyiguhishurira birangira. Ahubwo ujye uvuga uti "Nyagasani wanjye! Nyongerera ubumenyi
115.Kandi rwose mbere twari twarahaye Adamu isezerano (ryo kutarya ku giti cyo mu ijuru), ariko yaribagiwe (akiryaho), dusanga atarazirikanye (isezerano ryacu)
116.Unibuke ubwo twabwiraga abamalayika tuti "Mwubamire Adamu!" Nuko barubama, uretse Ibilisi (Shitani) wabyanze
117.Nuko turavuga tuti "Yewe Adamu! Mu by’ukuri, uyu ni umwanzi wawe, wowe n’umugore wawe. Bityo, muramenye ntazabakure mu ijuru mutazavaho mukagorwa
120.Nuko shitani imwoshya igira iti "Yewe Adamu! Ese nkurangire igiti (waryaho) ukazabaho iteka ndetse (ukazanagira) ubwami budashira
121.Nuko bombi (Adamu na Hawa) bakiryaho maze ubwambure bwabo bujya ahagaragara, bityo batangira kubutwikirizaamababi (y’ibiti) byo mu busitani bwo mu Ijuru. Nuko Adamu aba yigometse kuri Nyagasaniwe, maze arayoba
123.(Allah) aravuga ati "Nimumanuke mwembi murivemo (mujye ku isi), bamwe bazaba abanzi b’abandi (abantu bazaba abanzi ba Shitani, ndetse na we abe umwanzi wa bo). Kandi umuyoboro wanjye nuramuka ubagezeho, uzakurikira uwo muyoboro wanjye ntazigera ayoba cyangwa ngo agorwe
124.Ariko uzirengagiza urwibutso rwanjye, mu by’ukuri, azagira ubuzima bw’inzitanendetse no ku munsi w’imperukatuzamuzura ari impumyi
126.(Allah) azavuga ati "Uko ni ko bigomba kumera, (kuko) ibimenyetso byacu byakugezeho ukabyiyibagiza; nonenawe uyu munsi uribagiranye
127.Uko ni nako duhana uwarengereye ntiyemere ibimenyetso bya Nyagasani we. Kandi rwose ibihano byo ku munsi w’imperukani byo bikazendetse bizahoraho
128.Ese ntibibagaragarira ko tworetse ibisekuru byinshi mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabo?Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge
129.Kandi iyo bitaza kubaijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho) ndetse ntihanabeho igihe cyagenwe (cyo guhanwa), byari kuba ihame ko bacirwaho iteka (hano ku isi)
130.Bityo, ujye wihanganira ibyo bavuga (yewe Muhamadi), unatagatifuze ikuzo rya Nyagasani wawe mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga, ndetse ujye unatagatifuza (ikuzo rye) mu bihe by’ijoro no mu mpera z’amanywa; kugira ngo uzagire ibyishimo (by’ingororano za Nyagasani wawe)
131.Kandi ntuzarambure amaso yawe urangamira ibyo twahaye amatsinda anyuranye muri bo (ababangikanyamana) bishimishe, (kuko) kugira ari ngo imitako y’ubuzima bw’isi (twabahaye) ngo tuyibageragereshe. Kandi ingororanoNyagasani wawe azatanga (mu ijuru) ni zo nziza ndetse zizahoraho
132.Kandi ujye ubwiriza abo mu rugo iwawe gukora amasengesho ndetse unayahozeho. Ntitujya tugusaba amafunguro, kuko ari twe tuyaguha. Kandiiherezo ryizani iry’abatinya (Allah)
133.(Abahakanye) baravuga bati "Kuki (Muhamadi) atatuzanira igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?" Ese ntibagezweho n’igitangaza (Qur’an) gishimangira ibyavuzwe mu bitabo byabanje (Tawurati n’Ivanjili)
134.N’iyo tuza kubarimbuzaibihano mbere ye (Muhamadi), mu by’ukuri, bari kuvuga bati "Nyagasani wacu! Iyo uza kutwoherereza intumwa, twari gukurikira amagambo yawe mbere y’uko dusuzugurika ngo tunasebe
135.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Buri wese arategereje, bityo namwe nimutegereze, muzamenya abari mu nzira igororotse kandi bayobotse