الطارق
تيم انجمن مسلمانان رواندا · Ikinyarwanda
١.
Ndahiye ikirere n’ikimurika nijoro
٢.
Ni iki cyakumenyesha ikimurika nijoro
٣.
Ni inyenyeri imurika cyane (irabagirana)
٤.
Nta muntu utagira umugenzuzi (abamalayika bashinzwe kugenzura ibikorwa bya muntu)
٥.
Ngaho umuntu niyitegereze icyo yaremwemo
٦.
Yaremwe mu mazi ataruka (intanga)
٧.
Aturuka hagati y’umugongo n’imbavu (zo mu gituza)
٨.
Mu by’ukuri (Allah waremye uwo muntu mu ntanga) afite ubushobozi bwo kumuzura
٩.
Umunsi amabanga azahishurwa
١٠.
Icyo gihe (umuntu) nta mbaraga azaba afite cyangwa ngo agire umutabara
١١.
Ndahiye ikirere gitanga imvura igenda igaruka
١٢.
N’isi isaduka (kugira ngo ibiti n’ibimera bimere)
١٣.
Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni imvugo itandukanya (ukuri n’ikinyoma)
١٤.
Kandi ntabwo ari imvugo idafite umumaro
١٥.
Mu by’ukuri (abahinyura ukuri) bacura umugambi mubisha (wo kurwanya ubutumwa bw’ukuri)
١٦.
Maze nanjye (Allah) nkaburizamo umugambi wabo
١٧.
Bityo, abo bahakanyi bahe igihe (yewe Muhamadi), ubarindirize gato (bazibonera ibizababaho)
السورة السابقة
السورة التالية