٤.Ni byo! Dushoboye no kuringaniza imitwe y’intoki ze (imirongo iyiriho igasubira nk’uko yari imeze mbere)
١٤.Ahubwo umuntu azibera umuhamya w’ibyo yakoze (kuko ingingo z’umubiri we ari zo zizamushinja ibyo yakoze)
١٦.(Yewe Muhamadi), ntukanyeganyeze ururimi rwawe kubera ubwira ngo (Qur’an) itagucika (ugira ngo uvuge ibyo uhishurirwa, ahubwo ujye utega amatwi wumve ibyo uba uhishurirwa na Malayika Jibrilu)
١٧.Mu by’ukuri ni twe tuzayikusanyiriza (mu gituza cyawe) kandi ni natwe tuzakwigisha kuyisoma (Qur’an)
٢٠.(Ibyo mukeka ko mutazazurwa mukanabazwa ibyo mwakoze) si ko biri; ahubwo mukunda ubuzima bwo ku isi butaramba
٣٦.Ese umuntu yibwira ko azarekwa gusa (atabajijwe ibyo yakoze ngo abihemberwe cyangwa ngo abihanirwe)