١٤.(Allah) yaremye umuntu (Adamu) mu itaka ryumye ukomangaho rikirangira nk’ibikoresho bibumbye mu ibumba
٢٩.Buri cyaremwe cyose kiri mu birere no ku isi kiramusaba (ibyo cyifuza). Naho We buri munsi aba agena gahunda (z’ibiremwa)
٣٣.Yemwe majini namwe bantu! Niba mufite ubushobozi bwo kugenda mukarenga imbago z’ibirere n’isi (muhunga ibihano bya Allah), muzagende. Ariko ntimushobora kuzirenga keretse ku bw’ububasha (bwa Allah)
٣٧.(Mwibuke) ubwo ikirere kizasatagurika, maze kigahinduka nk’ururabo rutukura rumeze nk’amavuta yabize
٣٩.Kuri uwo munsi, nta muntu cyangwa ijini uzagira icyo abazwa ku bijyanye n’ibyaha bye (kuko bizaba bizwi neza)
٤١.Inkozi z’ibibi zizamenyerwa ku bimenyetso byazo, kandi zizaterurwa zifatiwe mu bihorihori n’ibirenge byazo
٤٦.Ariko wa wundi utinya kuzahagarara imbere ya Nyagasani we, azaba afite ubusitani bubiri (mu Ijuru)
٥٤.Bazaba begamye ku bitanda bishasheho ihariri iremereye, kandi imbuto zo muri ubwo busitani zizaba zibari hafi
٥٦.(Ubwo busitani bwombi) buzaba burimo abagore bubika amaso yabo (kubera ikinyabupfura), batigeze bagira umuntu cyangwa ijini babakoraho kuva na mbere (bakiri amasugi)