٤.Nibyo! Dushoboye no kuringaniza imitwe y’intoki ze (imirongo iyiriho igasubira nk’uko yari imeze mbere)
١٤.Ahubwo umuntu azibera umuhamya w’ibyo yakoze (kuko ingingo z’umubiri we ari zo zizamushinja ibyo yakoze)
١٦.(Yewe Muhamadi), ntukanyeganyeze ururimi rwawe ugira ubwira (bwo kuvuga ibyo uhishurirwa, ahubwo ujye utega amatwi wumve ibyo uba uhishurirwa na Malayika Jiburilu)
١٧.Mu by’ukuri, ni twe tuzayikusanyiriza (mu gituza cyawe) kandi ni natwe (tuzakwigisha) kuyisoma (Qur’an)
٢٠.(Ibyo mukeka ko mutazazurwa mukanabazwa ibyo mwakoze) si ko biri; ahubwo mukunda ubuzima bwo ku isi butaramba
٣٦.Ese umuntu yibwira ko azarekwa gusa (atabajijwe ibyo yakoze ngo abihemberwe cyangwa ngo abihanirwe)