٤.Abamalayika ndetse na Roho (Malayika Jibrilu) bazamuka iwe (Allah) mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’imyaka ibihumbi mirongo itanu (ya hano ku isi, abandi batari bo bakoresha muri urwo rugendo)
١١.N’ubwo bazaba barebana (ndetse bakanamenyana, ariko ntacyo bazamarirana). Kubera ibihano by’uwo munsi, umunyabyaha azifuza gutangaho inshungu abana be
٣٦.Nonese ni iyihe mpamvu ituma abahakanyi bakugana (yewe Muhamadi) bihuta (bashaka kukumva, kandi batakwemera)
٤٠.Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’Iburasirazuba bwose n’Iburengerazuba bwose, ko rwose dushoboye
٤٢.Bityo, bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe