١٤.(Allah) yaremye umuntu (Adamu) mu itaka ryumye ukomangaho rikirangira nk’ibikoresho bibumbye mu ibumba
٢٩.Buri icyaremwe cyose kiri mu birere no ku isi kimusaba (ibyo cyifuza). Naho we buri munsi aba agena gahunda (z’ibiremwa; zirimo nko kuzamura mu cyubahiro bamwe no kumanura mu cyubahiro abandi, guha ubuzima bamwe no kubwambura abandi, n’ibindi)
٣٣.Yemwe majini na mwe bantu! Niba mufite ubushobozi bwo kugenda mukarenga imbago z’ibirere n’isi (muhunga ibihano bya Allah), muzagende. Ariko ntimushobora kuzirenga keretse ku bw’itegeko (rya Allah)
٣٧.(Mwibuke) ubwo ikirere kizasatagurika, maze kigahinduka nk’ururabo rutukura rumeze nk’amavuta yabize
٣٩.Kuri uwo munsi, nta muntu cyangwa ijini bizagira icyo bibazwa ku bijyanye n’ibyaha byabyo (kuko bizaba bifite ibimenyetso bibiranga)
٥٤.Bazaba begamye ku bitanda bishasheho ihariri iremereye, kandi imbuto zo muri ubwo busitani zizaba zibari hafi
٥٦.(Ubwo busitani bwombi) buzaba burimo abagore biyubashye, batigeze bagira umuntu cyangwa ijini bibakoraho kuva na mbere