آر. ام. سي. رواندا · Ikinyarwanda

١.Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twaguhaye intsinzi igaragara
٢٥.Abo ni bo bahakanye bakanabakumira kugana Umusigiti Mutagatifu (w’i Maka), ndetse bakanafatira amatungo gutangwaho ibitambo ntagere aho yari yagenewe gutambirwa. Iyo hataba abemeramana b’abagabo n’abemeramana b’abagore (bari mu banzi banyu mwari muhanganye) mutari muzi, mwari kubica cyangwa mukabahutaza mutabizi; bityo mukabarwaho icyaha mutagambiriye gukora. (Ibyo byabayeho) kugira ngo Allah agirire impuhwe uwo ashatse. Kandi n’iyo (abemeramana) baza gutandukana (n’abahakanyi), abahakanye muri bo twari kubahanisha ibihano bibabaza
٢٩.Muhamadi ni Intumwa ya Allah. Kandi babandi bari kumwe na we, bari inkazi ku bahakanyi (igihe babasagariye), bakaba abanyempuhwe hagati yabo. Ubabona bunamye banubamye (basenga), bashaka ingabire za Allah ndetse no kwishimirwa (nawe). Barangwa n’ikimenyetso kiri mu buranga bwabo (baterwa no kubama basenga). Ibi ni byo bibaranga muri Tawurati. Ariko mu Ivanjili, bagaragazwa nk’ikimera cyasohoye umugondoro wacyo, hanyuma ugakomera maze (amashami yacyo) akagikomeza, kigakura kugeza gihagaze cyemye ku gihimba cyacyo mu buryo bushimisha abahinzi. (Urwo rugero rw’abemera) rugamije kurakaza abahakanyi. Allah yasezeranyije abemeye bakanakora ibikorwa byiza, kuzababarirwa ndetse no kuzagororerwa ibihembo bihambaye