٤.No mu iremwa ryanyu ndetse n’uburyo (Allah) akwirakwiza inyamaswa (ku isi), ni ibimenyetso ku bantu bemera badashidikanya
٥.No mu gusimburana kw’ijoro n’amanywa ndetse n’amafunguro (imvura) Allah amanura mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara), ndetse n’ihindagurika ry’imiyaga; ni ibimenyetso ku bantu bafite ubwenge
٦.Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi). Ese ni ayahe magambo yandi bakemera nyuma y’amagambo ya Allah ndetse n’ibimenyetso bye
٨.Wawundi usomerwa amagambo ya Allah, maze agatsimbarara, agatera umugongo yibona nk’aho atayumvise. (Yewe Muhamadi) muhe inkuru y’ibihano bibabaza
١٠.Kandi n’imbere yabo hari umuriro wa Jahanamu, kandi ibyo bakoze cyangwa izindi mana bishyiriyeho zitari Allah ntacyo bizabamarira. Ndetse bazahanishwa ibihano bihambaye
١١.(Iyi Qur’an) ni wo muyoboro. Naho babandi bahakanye amagambo ya Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano bibi cyane kandi bibabaza
١٢.Allah ni we waborohereje inyanja kugira ngo amato ayigendemo ku itegeko rye, no kugira ngo mushakishe ingabire gushimira. ze ndetse munabashe
١٣.Yanaborohoreje ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bimuturutseho. Mu by’ukuri, muri ibyo hari ibimenyetso ku bantu batekereza
١٤.(Yewe Muhamadi!) Bwira abemeye bababarire babandi badatinya iminsi ya Allah (azabahaniraho kubera ibibi bakora), kugira ngo azagororere abantu ibyo bakoraga
١٥.Ukoze ibikorwa byiza aba abyikoreye, ndetse n’ukoze ikibi aba acyikoreye. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa
١٦.Kandi rwose twahaye bene Isiraheli igitabo, ubushishozi n’ubuhanuzi. Twanabahaye amafunguro meza, tunabarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo)
١٧.Ndetse twabahaye amategeko asobanutse. Kandi batandukanye nyuma yo kugerwaho n’ubumenyi bitewe no kugirirana ishyari n’inzangano hagati yabo. Rwose Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe
١٨.Hanyuma (yewe Muhamadi) tugushyira ku murongo w’amategeko y’idini (asobanutse). Bityo, wukurikire kandi ntuzakurikire irari ry’abadasobanukiwe
١٩.Mu by’ukuri, ntacyo bakumarira imbere ya Allah (aramutse ashatse kuguhana). Rwose bamwe mu nkozi z’ibibi ni inshuti magara z’abandi, ariko Allah ni umukunzi w’abamwubaha
٢١.Ese abakora ibibi bakeka ko twabafata kimwe n’abemeye bakanakora ibikorwa byiza; haba mu mibereho yabo yo ku isi ndetse na nyuma yo gupfa? Rwose ibyo bibwira si ukuri
٢٢.Kandi Allah yaremye ibirere n’isi mu kuri, no kugira ngo buri muntu azahemberwe ibyo yakoze, kandi ntibazigera barenganywa
٢٣.Ese ntiwabonye wawundi wagize irari rye nk’imana ye, maze Allah akamurekera mu buyobe abizi neza (ko azayoba), nuko akamuziba amatwi, akadanangira umutima we, ndetse akanashyira igikingirizo ku maso ye? Ese nyuma ya Allah ni nde wundi wamuyobora? Mbese ubu ntimushobora kwibuka
٢٤.Kandi baravuze bati "Ubuzima nta kindi buri cyo usibye kuba ku isi, tugapfa tukanabaho, kandi nta kindi kitworeka kitari igihe. Ibyo nta bumenyi babifitiye, usibye gukeka gusa
٢٥.N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, urwitwazo rwabo ruba kuvuga bati "Ngaho nimugarure abakurambere bacu niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye)
٢٦.Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah ni we ubaha ubuzima hanyuma akabubambura (igihe cyo gupfa), maze akazabakoranya ku munsi w’imperuka, (umunsi) udashidikanywaho. Nyamara abenshi mu bantu ntibabizi
٢٧.Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah wenyine, kandi umunsi w’imperuka nugera, kuri uwo munsi abanyabinyoma bazahomba
٢٨.(Ku munsi w’imperuka) uzanabona buri muryango (Umat) upfukamye, na buri muryango uhamagarwa ngo ujye (gusoma) igitabo cyawo (cy’ibikorwa, maze babwirwe bati) "Uyu munsi murahemberwa ibyo mwajyaga mukora
٣٠.Naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi igaragara
٣١.Naho babandi bahakanye (babwirwe bati) "Ese ntimwasomerwaga amagambo yacu? Nyamara mwishyize hejuru maze muba abagizi ba nabi
٣٢.N’iyo mubwiwe muti "Rwose isezerano rya Allah ni ukuri, kandi ko imperuka idashidikanywaho; muravuga muti "Ntituzi imperuka icyo ari cyo kandi icyo dukora ni ugukeka gusa, ndetse nta n’ubwo twakwemeza (ko uwo munsi uzabaho)
٣٣.Kandi ibibi by’ibyo bakoze bizabagaragarira, ndetse bazanagerwaho (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa
٣٤.Bazanabwirwa bati "Uyu munsi turabibagirwa nk’uko mwibagiwe guhura n’uyu munsi wanyu. Ndetse n’ubuturo bwanyu ni umuriro (wa Jahanamu), kandi ntimuzagira ababatabara
٣٥.Ibyo (bibabayeho) ni ukubera ko mwakerensaga amagambo ya Allah ndetse mukanashukwa n’ubuzima bw’isi. Bityo, uyu munsi ntibawukurwamo (umuriro), kandi nta n’ubwo bazasubizwa ku isi (ngo bicuze)
٣٦.Bityo, ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Nyagasani w’ibirere, Nyagasani w’isi, akaba na Nyagasani w’ibiremwa byose