٨.Ntirishobora kumviriza (ibivugwa n’abamalayika) mu ijuru, kubera ko riterwa (ibishashi) mu mpande zose
١١.Ngaho (yewe Muhamadi) babaze (abahakanyi b’i Maka) niba iremwa ryabo ari ryo rikomeye kurusha ibyo twaremye (ibirere n’isi ndetse n’imisozi). Mu by’ukuri twabaremye mu ibumba rimatira
٣١.None ijambo (ry’ibihano) rya Nyagasani wacu ridusohoreyeho ko mu by’ukuri (tugomba) gusogongera (ibihano)
٥٧.Iyo bitaza kuba ku bw’ingabire ya Nyagasani wanjye, nanjye nari kuba mu bazanywe (mu muriro kimwe nawe)
٨٩.Maze aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndarwaye" (Ibyo yabikoze ari amayeri yo kugira ngo asigare aho basengeraga ibigirwamana byabo kugira ngo abijanjagure, ndetse no kugira ngo atajyana nabo mu mihango yabo ya gipagani)
١٠٢.Maze (umuhungu we) amaze kugera aho bagendana, (ise) aravuga ati "Mwana wanjye! Mu by’ukuri, narose nkubaga (ngutangaho igitambo kwa Allah), mbwira uko ubibona?" Aravuga ati "Dawe! Kora icyo wategetswe, Allah nabishaka uzansanga mu bihangana
١٠٣.Nuko bombi bamaze kumvira (itegeko rya Allah), (Ibrahimu) amuryamisha hasi yubitse umutwe (kugira ngo amubage)
١١٢.Kandi twamuhaye inkuru nziza (yo kuzabyara) Isihaka, akaba umuhanuzi (ndetse akaba n’umwe) mu ntungane
١١٣.Nuko we na Isihaka tubaha imigisha. No mu rubyaro rwabo harimo abakora ibyiza ndetse n’abihemukira ku buryo bugaragara
١٤١.Maze (akemera) kuba umwe mu batombora (kugira ngo bamenye urohwa mu nyanja), nuko aratsindwa (aba ari we uyirohwamo)
١٤٢.Nuko ifi iramumira kuko yari yakoze igikorwa kigayitse (cyo gusiga abantu be atabiherewe uburenganzira na Allah)
١٤٩.Ngaho (yewe Muhamadi) babaze uti "Ese Nyagasani wawe afite abakobwa gusa, hanyuma bo bakagira abahungu
١٥٠.Cyangwa twaremye abamalayika b’abakobwa babireba (ikaba ari yo mpamvu bavuga ko abamalayika ari igitsina gore)
١٥٨.Kandi banashyize isano hagati ye (Allah) n’amajini, nyamara amajini yo azi neza ko azazanwa (imbere ya Allah kugira ngo acirwe urubanza)