آر. ام. سي. رواندا · Ikinyarwanda

١.Yewe Muhanuzi! (Komeza) gutinya Allah, kandi ntukumvire abahakanyi ndetse n’indyarya. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
٦.Umuhanuzi (Muhamadi) ni we ufite agaciro ku bemeramana kurusha ako bifiteho ubwabo, ndetse n’abagore be ni ababyeyi babo (ku bw’icyubahiro bakwiye ndetse no kuba batashakwa n’abandi bagabo). Kandi abafitanye isano ni bo b’ibanze (mu kuzungurana) kurusha (ukuzungurana gushingiye ku buvandimwe bwo) kwemera ndetse (n’ubushingiye) ku kwimuka (kw’abavuye i Maka bajya i Madina) nk’uko biri mu gitabo cya Allah, uretse igihe mugiriye ineza (muha umurage) inshuti zanyu magara. Ibyo biranditse mu gitabo
٣٧.Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo wabwiraga (Zayidi mwene Haritha) Allah yahundagajeho ingabire (yo kuyoboka Isilamu) ndetse nawe ukamugirira ineza (umubohoza), ugira uti "Gumana n’umugore wawe kandi utinye Allah". Wanahishe mu mutima ibyo Allah azagaragaza. Wanatinye abantu (ko bavuga ko warongoye umugore w’umwana wawe) kandi Allah ari we ukwiriye gutinya. Nuko ubwo Zayidu yari amaze kubona atakimukeneye (amaze kumusenda), ko turamugushyingira kugira ngo bitazaba imbogamizi ku bemeramana kurongora abagore b’abana bareze, igihe batanye nabo. Kandi itegeko rya Allah rigomba kubahirizwa
٥٠.Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri, twakuziruriye (kurongora) abagore bawe wahaye inkwano, abaja utunze Allah yaguhaye nk’iminyago, abakobwa ba so wanyu, abakobwa ba ba nyogosenge, abakobwa ba nyokorome, abakobwa ba ba nyoko wanyu bimukanye nawe (muva i Maka mujya i Madina), ndetse n’umugore (uwo ariwe wese) w’umwemeramanakazi aramutse yishyingiye umuhanuzi (Muhamadi), hanyuma umuhanuzi akemera kumurongora (nta nkwano amutanzeho, yabikora); (ariko ibyo) ni umwihariko wawe ntibireba abandi bemeramana. Rwose tuzi neza ibyo twabategetse (mu kurongora) abagore babo (batarenze bane) ndetse n’abaja babo, (ibyo ni) ukugira ngo bitazakubera imbogamizi (igihe ugize abo washaka kurongora). Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
٥٣.Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu ngo z’Umuhanuzi (Muhamadi) usibye igihe mwahawe ubutumire bwo kujya (gusangira) amafunguro; bitari (ukujya) gutegereza ko ategurwa. Ariko nimutumirwa mujye mujyayo, hanyuma nimumara gufungura muhite mugenda, mudatinze mu biganiro. Mu by’ukuri, ibyo bibangamira Umuhanuzi akagira isoni (zo kubasezerera). Kandi Allah ntagira isoni (zo kubabwira) ukuri. Nimushaka kugira icyo mubasaba (abagore b’intumwa), mujye mukibasabira inyuma y’urusika; ibyo ni byo byeza imitima yanyu ndetse n’iyabo. Kandi ntibikwiye ko mubangamira Intumwa ya Allah ndetse ntibinakwiye na rimwe kurongora abagore bayo nyuma y’uko itabarutse. Mu by’ukuri, ibyo ni icyaha gihambaye imbere ya Allah