٣.Kandi rwose twagerageje ababayeho mbere yabo; kugira ngo Allah agaragaze abanyakuri, ndetse anagaragaze abanyabinyoma
٥.Uwizera kuzahura na Allah, mu by’ukuri, igihe ntarengwa Allah yagennye kiregereje. Kandi we ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
٦.Kandi uzarwana mu nzira ya (Allah), uwo azaba yigiriye ubwe. Mu by’ukuri, Allaharihagije ntacyo akeneyeku biremwa byose
٧.Kandi babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabababarira ibyaha, tunabagororere bihebuje kubera ibyo bakoraga
٨.Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be; ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya n’ibyo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire. Iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora
١٠.No mu bantu hari abavuga bati "Twemeye Allah!" Ariko batotezwa bazira Allah, bagafata ibigeragezo by’abantu nk’ibihano bya Allah(bagata ukwemera); nyamara ubutabazi buturutse kwa Nyagasani wawe bwagera (ku bemeramana), (indyarya) zikavuga ziti "Mu by’ukuri, twari kumwe na mwe". Ese Allah si we uzi neza ibiri mu bituza by’ibiremwa byose
١٢.Na babandi bahakanye babwiye abemeye bati "Nimukurikire inzira yacu, tuzirengera ibyaha byanyu". Nyamara ntibazigera birengera ibyaha byabo, ahubwo mu by’ukuri ni abanyabinyoma
١٣.Kandi rwose bazirengera imitwaro yabo hamwe n’imitwaro (y’abo bayobeje) yiyongereye ku yabo. Ndetse rwose ku munsi w’imperuka bazabazwa ibyo bahimbaga
١٤.Kandi rwose twohereje Nuhu ku bantu be, abana nabo imyaka igihumbi iburaho mirongo itanu (abahamagarira kwemera Allah, ntibamwumvira). Nuko barimburwa n’umwuzure ari inkozi z’ibibi
١٦.(Unibuke yewe Muhamadi) ubwo Ibrahimu yabwiraga abantu be ati "Nimusenge Allah munamutinye. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi
١٧.Rwose ibyo musenga bitari Allah ni ibigirwamana, maze mugahimba ikinyoma (mubyita Imana). Mu by’ukuri, ibyo musenga bitari Allah, si byo bigenga amafunguro yanyu. Bityo nimushakire amafunguro kwa Allah, mumusenge kandi mumushimire. Iwe ni ho muzasubizwa
١٨.Kandi nimuramuka muhinyuye (intumwa, mumenye ko) rwose imiryango (umat) yabayeho mbere yanyu nayo yahinyuye (intumwa zayo). Nta n’ikindi intumwa ishinzwe usibye gusohoza ubutumwa bugaragara
١٩.Ese (abahakanyi) ntibabona uko Allahyaremye ibiremwa (bitari biriho) hanyuma akazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Mu by’ukuri, ibyo kuri Allah biroroshye
٢٠.Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimutambagire ku isi maze murebe uko (Allah) yaremye ibiremwa (bitari biriho), hanyuma Allahakazongera kurema bwa nyuma (ku izuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
٢٢.Kandi ntabwo mwananira (Allah) haba ku isi cyangwa mu kirere. Nta n’undi murinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah
٢٣.Na babandi bahakanye amagambo ya Allah no kuzahura na we, ni bo bataye icyizere cyo kuzabona impuhwe zanjye, kandi ni nabo bazahanishwa ibihano bibabaza
٢٤.Nta kindi cyari igisubizo cy’abantu be (Ibrahimu) uretse kuvuga bati "Mumwice cyangwa mumutwike!" Maze Allah amurokora umuriro. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera
٢٥.Nuko (Ibrahimu) aravuga ati "Mu by’ukuri, mwishyiriyeho ibigirwamana mumwanya wa Allah, kugira ngo mushimangire urukundo hagati yanyu mu buzima bw’isi. Nyamara ku munsi w’imperuka bamwe bazihakana abandi, banavumane. Kandi ubuturo bwanyu buzaba umuriro, ndetse nta n’abatabazi muzagira
٢٦.Nuko Lutwi (Loti) yemera (ubutumwa bwa Ibrahimu). Maze (Ibrahimu) aravuga ati "Nimukiye kwa Nyagasani wanjye kuko we ari Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
٢٧.Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) na Yaqubu (Yakobo). Nuko dushyira mu rubyaro rwe ubuhanuzi n’ibitabo. Tunamuha ibihembo bye hano ku isi (mu kuvugwa neza n’abantu bose), kandi ku munsi w’imperuka azaba ari mu ntungane
٢٨.Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Lutwi yabwiraga abantu be ati "Mu by’ukuri, murakora ibikorwa by’urukozasonibitigeze bikorwa n’uwo ariwe wese mu biremwa
٢٩.Ese koko mukora ubutinganyi n’abagabo (nkamwe), mugategera abantu ku nzira mugamije ubugizi bwa nabi, mukanakorera ibibi mu byicaro byanyu? Nta kindi cyabaga igisubizo cy’abantu be uretse kuvuga bati "Ngaho tuzanire ibihano bya Allah niba koko uri umwe mu banyakuri
٣١.Maze ubwo intumwa zacu (Abamalayika) zageraga kuri Ibrahimu zimuzaniye inkuru nziza, zaravuze ziti "Mu by’ukuri, tugiye kurimburaabatuye uyu mudugudu, kuko rwose abawutuye ari inkozi z’ibibi
٣٢.(Ibrahimu) aravuga ati "Nonese (murawurimbura) kandi harimo Lutwi ?" Baravuga bati "Twe tuzi neza abawurimo, rwose turamurokorana n’umuryango we, usibye umugore we uri bube mu basigara (mu bihano)
٣٣.Nuko ubwo intumwa zacu zageraga kwa Lutwi, byamuteye agahinda ahagarika umutima (atinya ko nazo zakorerwa ibyamfurambi), maze ziravugaziti "Ntugire ubwoba ndetse ntunagire agahinda! Rwose turakurokorana n’umuryango wawe usibye umugore wawe uri busigare (mu bihano)
٣٤.Mu by’ukuri, turamanurira ku batuye uyu mudugudu igihano giturutse mu kirere kubera ubwononnyi bakora
٣٦.N’abantu bo mu bwoko bwa Madiyana twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu. Aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kandi mwizere (ibihembo byanyu) ku munsi w’imperuka. Ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi
٣٨.Kandi (twarimbuye) abantu bo mu bwoko bwa Adi n’abo mu bwoko bwa Thamudu, ndetse rwose ibyo byabagaragariye k’ukuntu amazu yabo (yabaye amatongo). Shitani yanabakundishije ibikorwa byabo (bibi) maze abakumira kugana inzira y’ukuri, kandi mu by’ukuri bari abanyabwenge
٣٩.(Twanarimbuye) Qaruna, Farawo na Hamana. Kandi rwose Musa yabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bagaragaje ubwibone ku isi; nyamara ntibaducitse
٤٠.Bityo, buri tsinda twarihaniye ibyaha byaryo; muri bo hari abo twoherereje inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (abantu ba Lutwi), hari abakubiswe n’urusaku rw’ibihano (abantu ba Swalehe n’aba Shuwayibu), hari abo twarigitishije mu butaka (Qaruna), ndetse hari n’abo twaroshye (abantu ba Nuhu na Farawo n’ingabo ze). Kandi Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye
٤١.Abishyiriraho izindi mana zitari Allah(biringiye ko hari icyo zabamarira) bagereranywa nk’igitagangurirwa cyiyubakiye inzu (kiringiye ko ikomeye ntacyagihungabanya); ariko mu by’ukuri, inzu yoroshye kurusha izindi ni inzu y’igitagangurirwa; iyaba bari babizi
٤٤.Allah yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso ku bemera
٤٥.Soma ibyo wahishuriwe mu gitabo (Qur’an), unahozeho amasengesho; mu by’ukuri amasengesho abuza gukora ibiteye isoni n’ibibi. Kandi rwose kwibuka Allahbiruta byose; ndetse Allah azi ibyo mukora
٤٦.Kandi ntimukajye impaka n’abahawe igitabo (mubahamagarira kugana inzira y’ukuri) mutabikoze mu buryo bwiza; uretse inkozi z’ibibi muri bo (babarwanya). Munababwire muti "Twemeye ibyo twahishuriwe (Qur’an) n’ibyo mwahishuriwe (Ivanjili na Tawurati(; ndetse Imana yacu ari yo Mana yanyu ni imwe rukumbi. Ariko twe tuyicishaho bugufi)
٤٧.Uko ni ko twaguhishuriye igitabo (Qur’an), kandi abo twahaye igitabo (Tawurati n’Ivanjili, mbere yawe) baracyemeye (bemeye Qur’an bayoboka Islamu); ndetse no muri abo (Abarabu) hari abacyemeye (Qur’an). Kandi ntawe uhinyura amagambo yacu uretse abahakanyi
٤٨.Kandi ntabwo wigeze usoma igitabo mbere yayo (Qu’an), ndetse nta n’ubwo wigeze ucyandikisha ukuboko kwawe kw’iburyo. (Iyo biza kugenda bityo) abahinyura ukuri bari kuyishidikanyaho (bavuga ko wayiyandikiye)
٤٩.Ahubwo yo (Qur’an) ni imirongo isobanutse iri mu bituza by’abahawe ubumenyi. Kandi ntawe uhinyura amagambo yacu uretse abahakanyi
٥٠.Kandi (ababangikanyamana) baravuze bati "Kuki (Muhamadi) atamanuriwe ibitangaza biturutse kwa Nyagasani we?" Vuga uti "Mu by’ukuri, ibitangaza (byose) biri kwa Allah; naho njye ndi umuburizi ugaragara
٥١.Ese ntibibahagije kuba twaraguhishuriye igitabo (Qur’an) basomerwa? Mu by’ukuri, muri cyo harimo impuhwe n’urwibutso ku bantu bemera
٥٢.Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe. Azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi. Naho babandi bemeye ikinyoma bakanahakana Allah, abo ni bo banyagihombo
٥٣.Banagusaba kwihutisha ibihano, nyamara iyo bitaza kuba igihe cyagenwe (cyo kubahana), ibihano byari kubageraho. Kandi rwose bizabageraho bibatunguye, batabizi
٥٥.(Wibuke) umunsi (abahakanyi) bazatwikirwa n’ibihano bibaturutse hejuru no munsi y’ibirenge byabo, maze (Allah) akababwira ati "Nimusogongere (ingaruka z’) ibyo mwajyaga mukora
٥٦.Yemwe bagaragu banjye bemeye! (Niba mubuzwa gusenga Allah, muzimuke kuko) mu by’ukuri, isi yanjye ni ngari. Bityo, mube ari njye musenga njyenyine
٥٨.Na babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, rwose tuzabatuza mu magorofa yo mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Ibyo ni ibihembo byiza by’abakora (neza)
٦٠.Ni bingahe mu biremwa bigenda ku isi bidashobora kwishakira amafunguro; Allah akaba ari we ubiha amafunguro ndetse na mwe akayabaha? Kandi we ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
٦١.N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi akanacisha bugufi izuba n’ukwezi?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Nonese ni gute bareka ukuri bagakurikira ikinyoma
٦٢.Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya k’uwo ashaka. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose
٦٣.N’iyo ubabajije uti "Ni nde umanura amazi mu kirere akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara)?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah. Nyamara abenshi muri bo nta bwenge bagira
٦٤.Kandi ubu buzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino no kwinezeza, ariko mu by’ukuri, inzu yo ku munsi w’imperuka (Ijuru) ni bwo buzima nyakuri, iyaba bari babizi
٦٥.N’iyo bagiye mu bwato (bagahuriramo n’ingorane), basaba Allah bamwibombaritseho. Maze yabageza imusozi amahoro, bagahita bamubangikanya
٦٦.Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora) kandi banishimishe. Vuba aha bazamenya (ingaruka z’ibyo bakoze)
٦٧.Ese ntibabona ko twagize (Maka) ahantu hatagatifu kandi hatekanye, mu gihe mu nkengero zabo abantu bashimutwa? Nonese bemera ibitari ukuri bagahakana inema za Allah
٦٨.Ni nde nkozi y’ibibikurusha uwahimbiye Allah ikinyoma, cyangwa awahakanye ukuri kwamugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho cyicaro cy’abahakanyi
٦٩.Kandi babandi baharanira inzira yacu kubera twe (Allah), rwose tuzabayobora inzira zacu. Ndetse mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abakora ibyiza